Kudashyikirana n’abandi bakumva ko umugore ari uwo mu rugo kubera guheranwa n’amateka, ntibanakurikire ibiganiro n’amakuru bya gahunda za leta mu bitangazamakuru, nibyo bituma benshi mu bagore basigara inyuma mu iterambere ndetse ntibanigirire icyizere mu mirimo imwe n’imwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 4221 | Kuya 10-03-2016 14:30



Uwimana Jeanne umuturage mu murenge wa Rubengera, aganira n’itangazamakuru, yagize ati :”ubushobozi burahari kandi bwinshi, ikibazo gihari ni icyo kwitinya ariko dutinyutse byose byashoboka, igituma bamwe mu bagore bitinya ni uko baba batagera mu bandi ngo bunguke byinshi, nko mu mugoroba w’ababyeyi ngo bamenye aho igihe kigeze n’aho isi yerekera cyangwa se ngo babe banakurikira ibitangazwa mu bitangazamakuru”.

Umuco w’u Rwanda, wagaragazaga imirimo y’abagore itandukanye n’iy’abagabo, ndetse bigatuma akenshi na kenshi abagabo ariho bashingira bavuga ko abagore badashoboye, bityo bakumva ko ari abo kuguma mu rugo, ariko ubu byarahindutse kuko usanga iyo hajemo amafaranga n’abagabo bakora imirimo nk’iy’abagore ndetse n’abagore bagakora imirimo yitirirwaga iy’abagabo nko kujya ku rugamba, gukoropa, gukubura, gusasa mu tubarin’amahoteli n’ibindi, ikiba kigamijwe ni ukwiyubakira urugo.

Mukashema Drocella, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yasabye abagore kwigirira icyizere kandi bagafata umwanzuro kugirango bagere ku ntego.

Mukashema yibutsa abagore ko leta y’u Rwanda yagiriye ikizere abagore ibaha uburenganzira n’imyanya mu nzego zifata ibyemezo, bityo bakaba batagomba gupfusha ubusa icyizere bagiriwe. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd