Mu birori byo kumurika no kwishimira ibyo bagezeho byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 07 ukwakira 2015, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana ryatangaje ko ryishimira intambwe ryagezeho.

 

By Muhire Norbert | Views : 20202 | Kuya 10-08-2015 06:54



Perezida wa JAF(ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge) mu murenge wa Karenge,Habumuremyi JM  yashimye ibikorwa bagezeho mu murenge wabo,birimo ibijyanye n’ubuhinzi aho muri uyu murenge bamuritse igitoki cy’ibiro 198 kimwe mubyo beza,ubworozi,ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro,ubukorikori n’ibindi barangajwe imbere n’ubuyobozi bwabo.

                     Perezida wa JAF mu murenge wa Karenge,Habumuremyi JM.

Habumuremyi JM,yongeraho ko mu bafatanyabikorwa basaga 325 bafite bazarushaho guteza imbere umurenge wabo ndetse bakaba biteguye kuzaza ku mwanya wa 1 mu ntara y’iburasirazuba mu kwiteza imbere banateza imbere umurenge wabo.

Mu izina ry’abaturage,Ntawumenyumunsi Sipirato yagarutse ku kamaro k’imihigo basinyana n’ubuyobozi bwabo aho yashimye iki gikorwa kiza bakesha Leta kuko yabafashije gutuma bagira ibyo biyemeza gukora kandi icyo biyemeje bakakigeraho.

Muri uyu muhango kandi,hagaragajwe uburyo inzego zasinyanye imihigo kuva ku mudugudu kugera ku karere.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Revenue Authority mu ntara y’iburasirazuba Nararibonye Fabien mu kiganiro kirambuye yatanze yavuze ko nta muntu uzajya uhabwa patente adafite Tin number,yibukije abacuruzi gusorera ku gihe birinda ibihano biteganywa ku batubahiriza ibihe byo gusora.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yashimye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge wa karenge ibikorwa bagezeho abasaba kurushaho gutera intambwe bongera umusaruro wabo kugirango bahaze isoko banasagurire n’amahanga bafatanyije n’ubuyobozi bwabo butazahwema kubaba hafi.

Yabibukije ko imihigo ubuyobozi businya buri muturage wese ayifitemo uruhare.

                       Igitoki cy'ibiro 198,umwumbati w'ibiro 30 bimwe mu bikorwa bamuritse

Uyu muhango wabereye kuri centre ya Karenge hafi y’ikiyaga cya Mugesera mu karere ka Rwamagana intara y’iburasirazuba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rwamagana n’Abaturage basaga 5000 .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd