Umuraperi ukomeye ku isi akaba n’umunyamideli   ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika  nyuma yo kwiyita Yesu noneho yemeje ko akorera Sanati  haba mu myambaro cyangwa inkweto n’ibindi yatangaje  kuko abona ari yo Mana y’isi kuri benshi.

 

By Ubwanditsi | Views : 25788 | Kuya 08-21-2015 09:18



Kanye West ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Washington aho yaganira n’u munyamakuru amubaza ku bijyanye n’imwe mu mikorere y’abahanzi bakorana na Sekibi ariwe LUSEFERO. yasubije yisekera ati’’ njyewe rwose ntagiye kure nkorera Satani dore ko ari Imana yiyi isi tubamo kuko twavutse abantu biyitirira ko bakorera Imana kandi ari ukuyiyitirira bashakamo inyungu’’.

Kanye West uhamya ko akorera Satani 

Ako kanya umunyamakuru yahise atangara abivanzemo no guhinda umushyitsi nuko akomeza amubaza ati se kuki wowe wahisemo gukorana n’imbaraga z’umukara. Kanye West  yakomeje amusubiza ko ikiremwamuntu gikunda kubona ibyo kitavunikiye gusa ku bijyanye no gukorana na Satani bisaba kwicara ukarambya ukumva icyo usabwa cyane ko na we haba hari ibyo uba ubashaka ho nko kwamamara mu byo ukora aho turavuga mu bijyanya no kuririmba ,gucuruza n’ibindi byinshi.


Ibihangano bya Kanye West kenshi hakunze kumvikanamo amagambo hakanagaragaramo amashusho yerekana uburyo ari umukozi n’umuramyi wa Satani sibyo gusa ikinyamakuru Washingto.

Ibi Kanye West akaba abitangaje nyuma yo kwemeza ko ari  Yesu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd