Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, Abapolisi 3 barimo n’umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Uganda, Assistant Inspector General of Police Andrew Felix Kaweesi, bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana.

 

By Ubwanditsi | Views : 11172 | Kuya 03-17-2017 09:54



Aba bapolisi barasiwe muri metero zibarirwa mu 100 hafi y’urugo rw’umuvugizi wa Polisi ya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi ruherereye ahitwa Kulambiro mu gace ka Nakawa mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Umunyamabanga wa Perezida Yoweri Museveni ushinzwe itangazamakuru, Linda Nabusayi yemeje amakuru y'urupfu rw'aba ba polisi aho yavuze ko aribyo koko bishwe barashwe kandi bibabaje cyane.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, Insector General Kale Kayihura hamwe n’abandi bapolisi bakuru muri Uganda, bahise bajya ahabereye ubwicanyi mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abapolisi barashwe ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’iperereza.

AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuyobozi ushinzwe imicungire y'abakozi, muri kanama 2016, yagizwe na Insector General Kale Kayihura, umuvugizi wa polisi ya Uganda.

                    AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd