Mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare,mu mujyi wa Kampala haramukiye ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida Kizza Besigye,Cyakora, Polisi ntiyaboroheye kugeza aho yataye muri yombi Kiiza Besiigye, umukandida w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

 

By Muhire Norbert | Views : 15603 | Kuya 02-15-2016 21:22



Ahagana mu ma sa yine za mugitondo i kampala muri Uganda nibwo umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Kizza Besigye yatangiraga kwiyamamaza

Ubwinshi bw’abamushyigikiye yaba abari mu mamodoka,amapikipiki n’abanyamaguru bari urujya n’uruza ku muhanda Jinja rodi.

Polisi ya Uganda yakoresheje imyuka iryana mu mason go ibakure mu muhanda ariko biba iby’ubusa.

Kizza Besigye yavuze ko nubwo Leta iri kubakumira bitazahagarika urugendo batangiye

Kizza Besigye yagize ati :”abaturage bafite uburenganzira bwo gutambagira,abaturage bafite uburenganzira bwo kwishyirahamwe,abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo muri Politiki,twiyemeje kubona uburenganzira bwacu,twiyemeje kubona ubwisanzure muri iki gihugu,bamwe muri twe bashobora gupfa ariko igihugu cyacu kizigenga mu gihe cya vuba".

Urusasu rwarashwe na polisi ya Uganda rwakomerekeje bamwe mu bayoboke ba Kizza Besigye,ahita afatwa na Polisi imushinja kwiyamamaza mu buryo bunyuranye n’amategeko ku muhanda Jinja.

Ahagana ku mugoroba Kizza Besigye yarekuwe akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu nkengero za Kampala.

Mu gihe habura iminsi 2 ngo amatora mu gihugu cya Uganda abe,ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd