Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi  , mu ijororyo kuwa kane taliki ya 16 Nyakanga, yakoze umukwabu mu murenge wa Kayumbu, akagari ka Muyange, maze ifata ibiyobyabwenge bikubiyemo ibiro 4 n’udupfunyika 317  by’urumogi n’udupaki 100 twa shifu warage.

 

By Chief Editor | Views : 18081 | Kuya 07-18-2015 05:00



Aba bafashwe ku bufatanye  bwa Polisi n’abaturage, nyuma y’uko bayihaye amakuru y’ibi biyobyabwenge.Urwo rumogi na biriya bindi  babisanganye  umukecuru witwa Nyirabahakwa Esperance w’imyaka 74 y’amavuko  akaba yari abibitse mu nzu ye, aho yahise yiyemerera kandi ko ari ibye, nyamara nyuma yahoo gato, umukobwa we witwa Niyonsenga Immacullee w’imyaka 30 y’amavuko, yumvise ko nyina yatawe muri yombi aza kuri Polisi kwemeza koi bi biyobyabwenge ari ibye mu gihe nyina nawe yakomeje kwemeza ko nawe ari ibye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent Vita Hamza, yavuze ko kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga ,urumogi , uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina , kuko nta bwenge aba afite.

Yagize ati: "Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa cyangwa agacuruza byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa".

Ati: "Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge; amafaranga abigurwa apfa ubusa kuko iyo bifashwe byangizwa. Ingaruka zabyo ntizigera gusa ku ubinywa, ubitunda cyangwa ubicuruza, ahubwo bidindiza iterambere ry’umuryango we  n’iry’igihugu muri rusange˝.

SP  Hamza  yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora kimwe n’ibindi byaha muri rusange.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 igika cya 2 ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd