Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda basanzwe bacukura  amabuye y’agaciro , ko nubwo bafite uburenganzira bwo gucukura ariko babikora  banarengera ibidukikije.Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Nyakanga 2015, mu kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, ahatangirijwe ubukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi  ku mashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bacukura amabuye y’agaciro.

 

By Ubwanditsi | Views : 10458 | Kuya 08-12-2015 06:53



Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda basanzwe bacukura  amabuye y’agaciro , ko nubwo bafite uburenganzira bwo gucukura ariko babikora  banarengera ibidukikije.Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Nyakanga 2015, mu kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, ahatangirijwe ubukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi  ku mashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bacukura amabuye y’agaciro.

Polisi y’u Rwanda yatangije ubu bukangurambaga binyujijwe mu gashami kayo kagenza ibyaha byangiza ibidukikije, gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha(CID), hagamijwe kwegera abacukura mu buryo bwemewe n’amategeko no kubakangurira kubahiriza amategeko abagenga, kurinda abo bakoresha ndetse n’aho bakorera.

Muri iki gikorwa kandi harimo kugenzura ko bafite ibyangombwa bibemerera gukora iyo mirimo, niba bafite ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’abo bakoresha mu bucukuzi; ibikoresho bibarinda impanuka mu kazi ndetse n’ubwishingizi bujyanye n’akazi bakora ndetse n’ubwishingizi muri rusange bw’amakompanyi yabo.

IP Robert Komire, wari waturutse mu gashami k’ubugenzacyaha bwa Polisi kagenza  ibikorwa byangiza ibidukikije mu ijambo yabagejejeho, yavuze ko akazi bakora ari ingirakamaro kuri bo, ku baturage baha akazi no ku gihugu muri rusange kuko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kimwe mu bizamura bigaragara umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bityo bakwiye kubaha umurimo bakora  kandi bakihatira kuwuteza imbere ngo ujyane n’igihe tugezemo.

Yabibukije ko kugira ibyangombwa byo gucukura aya mabuye bitabaha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije kuko bagomba kubikora hakurikijwe amabwiriza abagenewe ajyanye no kubibungabunga, nko gutaba ibyobo by’aharangijwe gucukurwa no kuhatera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no kuhasubiza uko hari hameze,..

IP Komire kandi yaboneyeho kwibutsa n’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati:" Abantu bakwiye kwirinda ibi  bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akensho baba badafite n’ibikoresho , hagira impanuka na ntoya ibabaho igahitana ubuzima bwabo.”

IP Komire yarangije yibutsa abacukuzi basaga 50 bari bitabiriye ubu bukangurambaga ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, aha akaba yaragize ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubihererwa uburenganzira".

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje aho ku itariki 4 Kamena 2015 umugabo uri mu kigero cy’imyaka  23 yitabye imana nyuma yo kugwirwa n’itaka ubwo we n’abandi bagabo bane bari hamwe nawe bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi , mu karere Nyanza, n’undi wagwiriwe n’ikirombe agahita apfa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya10 Nyakanga, mu kagari ka Akabare, Umurenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd