Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi  yasabye abavuga rikijyana n’abayobozi b’imidugudu bagera kuri 40 bo mu murenge wa Rugarika, wo muri aka karere ,  kongera imbaraga mu gukumira ibyaha baha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma birwanywa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.

 

By Habineza Gabby | Views : 10374 | Kuya 12-02-2015 05:39



Ubu butumwa babuhawe ku itariki ya 1 Ukuboza 2015 na Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Kunywa,  gucuruza, no gutunda ibiyobyabwenge, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, amakimbirane hagati y’abantu, kwihanira, biri mu byo yabasabye kurushaho kurwanya no gukumira .

AIP Niyonagira yabasobanuriye ko biriya byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zirimo izitwa Muriture, Yewe muntu, Ibikwangari,n’izindi .

Yababwiye ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, bitesha ubwenge uwabinyoye, bityo agakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa abantu, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana."

Yakomeje ababwira ati:"Mujye musobanurira abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa, ndetse ko binamuteza ubukene, kuko iyo bifashwe birangizwa, maze amafaranga yabiguzwe akaba apfuye ubusa."

Yababwiye kujya babakangurira kwirinda amakimbirane, no gukemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane, naho mu gihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe  kugira ngo zibakiranure.

Na none, AIP Niyonagira yabibukije kujya bakangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no kubwira urubyiruko kwima amatwi uwaza abizeza kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga babasobanurira ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, maze bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse ivunanye kandi nta gihembo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Pierre Celestin yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bayobozi b’imidugudu n’abavuga rikijyana bo muri uyu murenge ayobora, maze abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Umwe muri abo bavuga rikijyana witwa Ngenzi Primien, yagize ati:" Inzego zose zisenyera umugozi umwe, kandi ziruzuzanya. Inama nk’iyi ni ingenzi kuko tuyunguraniramo ibitekerezo by’uko twarushaho gufatanya mu kubumbatira umutekano mu murenge wacu."

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje muri iyo nama.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd