Uku kurushaho gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, aba bamotari bo mu karere ka Kamonyi barenga 200 bibumbiye mu mashyirahamwe abiri ariyo Costaramoka  na Kamotarako atwara abagenzi kuri moto,  babyiyemereye ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2015.

 

By Ubwanditsi | Views : 11844 | Kuya 10-14-2015 04:16



Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, yashimiye aba bamotari uruhare bakomeje kugira mu ikumirwa ry’ibyaha muri aka karere, cyane cyane ibiterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yakomeje abasaba kujya bashishoza mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane bamenya abagenzi batwaye, kuko hashobora kugaragara bamwe muri bo baba batwaye ibiyobyabwenge cyangwa abagizi ba nabi banyuranye.

Ikindi CIP Kalisa yababwiye, ni ugukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda bakagira ibyangombwa byose byo gutwara ibinyabiziga byabo. Umwe mu bamotari wari witabiriye iyo nama witwa Uwitonze Claude, we yagaye bamwe mu bamotari batitabira inama nk’iyo, akomeza avuga ko ari bamwe mu bakora amakosa bikitirirwa abamotari bose. Urugero yatanze ni urwa bamwe baba badafite ibyangombwa maze abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babahagarika ntibahagarare. Yagiriye inama abo bamotari bitwara muri ubwo buryo bugayitse kubireka, ahubwo bakubahiriza ibisabwa, bakajya banitabira inama zitandukanye kuko ari urubuga ruba rugamije kubateza imbere.

Yakomeje agira ati:” uyu mwuga wacu uba ugomba kutwubahisha, ukaduhesha agaciro kuko udutungiye n’imiryango. Tugomba kujya dutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko nimero za Polisi n’ubundi tuzifite, ndetse tukanabimenyesha abayobozi b’umudugudu wacu”.

Mugenzi we witwa Musengimana Jean Claude we yagize ati:” icyo mvanye muri iyi nama ni uko mu gihe mbonye umuntu ufite ibiyobyabwenge namushyikiriza Polisi, nkaba nanakangurira abamotari dusangiye umwuga kubyirinda, kuko ubinywa bigira n’ingaruka ku muryango we”.

Iyi nama hagati y’aba bamotari na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ikaba yabereye mu murenge wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gihinga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd