Mu kiganiro umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa yatanze kuri Radio Huguka ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe cyo gukangurira abacukura amabuye y’agaciro kwicungira umutekano no kwita ku bidukikije, yasabye abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro kwicungira umutekano igihe bari mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo impanuka za hato na hato zinahitana ubuzima bw’abantu zikumirwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 12306 | Kuya 03-21-2016 06:56



Muri icyo kiganiro, CIP Kalisa yasabye abaturage kandi kwirinda gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by'ubikora mu kaga. CIP Kalisa yagize ati: “Abantu bakwiye kwirinda ibi  bikorwa no kubirwanya, kuko uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akenshi baba badafite n’ibikoresho, hagira impanuka na ntoya ibabaho igahitana ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ati:"Gucukura amabuye y'agaciro bisaba uburenganzira. Hari uburyo acukurwa ku buryo bwemewe n'amategeko. N'ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira”. Yasabye kandi amasosiyete n’abandi bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro guha ubwishingizi abakozi babo kugira ngo mu gihe habayeho ibyago babe babona ibyo amategeko abagenera.

CIP Kalisa yanabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kwangiza ibidukikije, aha akaba yabasabye kujya bazirikana gusubiranya imyobo bamaze gucukura ndetse banahatera ibiti hagamijwe ko ibidukikije bikomeza kubungwabungwa neza. Ashimangira ingingo yo kwita ku bidukikije yagize ati, “Ibidukikije bifite akamaro ku baturarwanda bose, iyo byangijwe, ingaruka mbi zigera ku bantu bose. Niyo mpamvu rero abantu bagomba no kugira uruhare rwo kurinda ibidukikije ndetse banatera ibiti aho bamaze gucukura.


Yasoje avuga ko umutekano ari ishingiro rya byose ko ntacyo babasha kugeraho igihe nta mutekano bafite, asaba abaturage kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibindi byaha muri rusange.

Ingingo ya 438 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y'ubushakashatsi cyangwa iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd