Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Kajugujugu y'ingabo z'u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 27 ukwakira 2016, yakoreye impanuka mu gishanga kiri hagati ya Muyumbu n'umujyi wa kabuga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo.

 

By Ubwanditsi | Views : 15897 | Kuya 10-27-2016 13:27



Iyi ndege y'ingabo z'u Rwanda yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye ahitwa Kandahari mu gishanga kiri hagati y'umurenge wa muyumbu n'umujyi wa kabuga mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 ukwakira 2016.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yabwiye itangazamakuru ko bataramenya icyateye iyi mpanuka bakiri gukora iperereza kugirango bamenye amakuru yimbitse yatumye iyi ndege igwa.

Lt Col Rene Ngendahimana yagize ati “ Nibyo hari kajugujugu yacu yaguye mu gitondo, yaguye mu gishanga cy’ahitwa Muyumbu, twatangiye gukurikirana ngo tumenye impamvu yateye iyi mpanuka."

Lt Col Ngendahimana yakomeje avuga ko abantu bari bayirimo bose ari bazima uretse umwe wakomeretse. 

Abaturage bari bahanze amaso ahabereye impanuka y'indege ya Kajugujugu y'ingabo z'u Rwanda.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd