Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga 2015 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yiga ku kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

 

By Chief Editor | Views : 10206 | Kuya 07-17-2015 09:58



Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego za Leta, izigenga, n’imiryango itegamiye kuri Leta, bose bafite aho bahuriye no kurwanya ruswa, bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abagenzacyaha ku rwego rw’intara no ku rwego rw’uturere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu Rwanda hakigaragara ruswa, akaba yagize ati:”N’ubwo raporo zinyuranye zo ku isi zishyira u Rwanda ku myanya ya mbere mu bihugu bifite ubuyobozi bwiza bunarwanya ruswa, yo n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu biracyagaragara kandi bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu, kubirwanya ntibyagerwaho ababigizemo uruhare badashyikirijwe ubutabera ngo bahanwe. Nta n’urwego rwakora rwonyine hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose”.

Yavuze ko mu byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta hagaragayemo abanyereje umutungo wa Leta muri gahunda za Leta zagenewe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nka gahunda ya Gira inka, ubwisungane mu kwivuza, guteza imbere ubuhinzi n’ibindi, aboneraho umwanya wo kuvuga ko mu mezi 6 ashize Polisi yakurikiranye ibyaha bya ruswa 252 naho ibyo kunyereza umutungo byari 126.

IGP Gasana yasoje avuga ko imikoranire ihoraho y’inzego zose zirebwa n’ibi byaha ikenewe mu rwego rwo guhanahana amakuru ku gihe hagamijwe kubitahura, anerekana ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira no kubirwanya zirimo gushyiraho ishami ry’ubugenzacyaha ryihariye ryo kurwanya ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, ikigo gishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa ikanagenzura imitangire ya serivisi muri Polisi y’u Rwanda, gushyiraho ikigo gishinzwe guhugura  abapolisi n’abafatanyabikorwa bayo kwirinda ruswa, gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’izindi nzego z’igihugu zirimo urwego rw’umuvunyi, uturere twose, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro n’ibindi bigo.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye wari umushyitsi mukuru, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iri shami  ryo kurwanya ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta yashyizeho, yerekana ububi bwa ruswa, anavuga ko Minisiteri ayoboye izakora ibishoboka byose iri shami rigatera imbere.

Akaba yagize ati:”Gutangiza iri shami biratuma umuntu avuga ati ni shimiye ko ndi umunyarwanda, ruswa no kunyereza ibya rubanda ni intandaro y’ubuzima bubi, gutakaza ikizere n’indangagaciro z’abantu n’umuco wabo, kandi ruswa irakenesha, iramugaza, amaherezo ikica abantu n’igihugu cyose”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo ibihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bifite gahunda yo guteza imbere abaturage babyo, ibi byaha biri ku isonga mu byatuma kadatera imbere, akaba ariyo mpamvu u Rwanda rukoresha imbaraga nyinshi mu kubirwanya hifashishijwe inzego n’amategeko binyuranye, ibi bigatuma u Rwanda ubu ari urwa mbere mu kurwanya ibi byaha muri aka karere rukaba urwa 5 muri Afurika yose.

Yakomeje agira ati:”Kubera ko tugifite abiteguye gutanga no kwakira ruswa, tuzarushaho kwigisha abaturage ububi bwayo, babe abakorerabushake b’iri shami, ku buryo tuzagera ku rwego rw’ibihugu aho ruswa yavuye mu muco w’abaturage babyo”.

Yasoje avuga ko nidukorera hamwe yizera nta shiti ko ruswa no kunyereza ibya rubanda bizatsindwa, kuko aho tugeze bigaragara ko abantu batazakomeza kuba ingwate za ruswa no kunyereza ibya rubanda.

Muri iyi nama ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta n’ubw’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) bwatanze ikiganiro kivuga ku ruhare rw’ibyo bigo mu kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, urwego rw’umuvunyi mukuru n’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa mu rwanda batanga ikiganiro ku buryo umuntu yatahura uburyo bukomeye ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta bikorwamo, nyuma ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta n’ubw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), batanga ikiganiro cy’ingorane zigaragara mu gukora iperereza kuri ibi byaha n’imbaraga zashyirwa mu kurikora ngo abishora muri ibi byaha bafatwe.

Asoza iyo nama ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashimye imyanzuro yafatiwemo, avuga ko uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga ari nako abanyabyaha bakora ibyaha byifashishije ikoranabuhanga akaba ariyo mpamvu abashinzwe kubirwanya bagomba kugira ubuhanga buruta ubw’abanyabyaha, akaba yagize ati:”Ibyaha biriyongera kandi bihindagurika buri munsi, turasabwa kwihugura tukagira ubumenyi bwo kubitahura, tugahanahana ubunararibonye ngo tugere ku myanzuro ishimishije, turushaho gukora ubushakashatsi mu iperereza hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bya ruswa n’inyereza ry’umutungo wa Leta”.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, hifujwe ko yajya iba buri gihembwe, kongera ubukangurambaga mu guhindura imyumvire ku byerekeranye n’ibi byaha, gushyiraho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye ryo kurwanya ibi byaha, gutegura amahugurwa y’icungamutungo n’igenzura ku bagenzacyaha n’abashinjacyaha, kuganiriza abakozi b’inzego z’ibanze ku bubi bwa ruswa no kunyereza umutungo wa Leta n’indi itandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd