Abapolisi b’u Rwanda 16, ejo taliki ya20 Nzeri basoje amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bujyanye no kumenya ndetse no gukorana n’abantu bafite imico itandukanye.

 

By Ubwanditsi | Views : 10143 | Kuya 09-21-2015 04:11



Aya mahugurwa yateguwe n’ishami rya Polisi y’u Budage rishinzwe ubugenzacyaha (Bundeskriminalmt) ku bufatanye n’Ishami mpuzamahanga ry’amahugurwa mu bya gipolisi y’u Rwanda.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’Ishami rishinzwe inyigisho n’amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’Ubudage ndetse n’u Rwanda.

Yavuze kandi ko bene aya mahugurwa ari inzenzi dore ko abayarangije baba bafite ubumenyi buhagije ku mico itandukanye y’abantu baba abapolisi n’abaturage basanzwe.

CP Gatete yagize ati, “Kumenya imico n’imyifatire y’abantu batandukanye ningombwa ku bapolisi kuko mu kazi kabo kaburi munsi haba mu gihugu no mubutumwa bw’amahoro bahura n’abantu batandukanye, aha akaba yashimangiye ko bene ubu bumenyi bufasha abapolisi kugira ngo bakore akazi kabo neza.”

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yashize imbaraga mu kongerera no guha ubumenyi abapolisi kuko biri muri bimwe bifasha abapolisi kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye kandi kinyamwuga.

CP Gatete yasabye abarangije aya mahugurwa kuzakoresha neza neza ubumenyi bayakuyemo ndetse banazirikana gusangiza ubu bumenyi abandi bapolisi hirya no hino mu gihugu.

Madamu Katja Birnfeld-Paskin wo mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’Ubudage ndetse wanatanze amasomo muri aya mahugurwa, yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye by’isi.

Yanashimye kandi abapolisi basoje aya mahugurwa kuba bararanzwe n’umurava na disipuline igihe amahugurwa yamaze.

Umwe mu barangije aya mahugurwa, Inspector of Police Donath Nyinawumuntu yavuze ko aya mahugurwa yababereye ingirakamaro dore ko yivigira ko ubumenyi bayungukiye buzabafasha gukora neza akazi kabo haba mu Rwanda ndetse n’igihe boherejwe mu butumwa bw’amahoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd