Uyu muherwe wakektsweho imyaka myinshi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi   mu  Rwanda 1994 ngo niwe uyoboye urwego rwa Politiki ndetse n’igisirikare cy’u Burundi. Uyu mugabo ngo niwe muterankunga ukomeye leta y’u Burundi ifite nyuma y’aho Union Europeene n’ibindi bihugu ku giti cyabyo bikuyemo akarenge nyuma y’imvururu zatewe no kongera kuyobora u Burundi kwa Perezida Nkurunziza.

 

By Ubwanditsi | Views : 82719 | Kuya 01-06-2016 05:58



Uyu mugabo kandi aravugwa n’iki kinyamakuru kuba ariwe wateguriye Perezida Nkurunziza ijambo risoza umwaka yagejeje ku barundi.

Burundi24  ikaba itangaza  ko undi uyoboye ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ibikorwa by’ubwicanyi ari Colonel Hitimana Kabuyoya Anaclet. Uyu mugabo yahoze ari umujandarume  mukuru ku butegetsi bwa Habyarimana ndetse anaba umwe mu bategetsi bakuru b’umutwe w’interahamwe wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Colonel Kabuyoya niwe uhuza ibikorwa mu Burundi hagati ya FDLR n’umutwe w’abakongomani wa Mai Mai woherejwe na Perezida Kabila wa Kongo Kinshasa. Uyu mutwe uyobowe n’umujeneral wa Kongo witwa Delphin Kayimbi.

Kabuga Felicien ngo yaba ariwe muterankunga wa Leta y’u Burundi

Bivugwa ko Perezida Nkurunziza n’ishyaka akomokamo rya CNDD-FDD nta mbaraga bakigira mu gihugu ko ahubwo imbaraga zisigaye zifitwe na FDLR.

Ngo umuntu usigaye akomeye mu gihugu n’umukuru wa Polisi mu Burundi Godefroid Bizimana. Uku gukomera kwe ngo kwemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR

Ibyemezo bikomeye kuri FDLR iri mu Burundi ngo bifatwa na General Sylvestre Mudacumura.

N’ubwo afite inzandiko zo kumuta muri yombi zakozwe n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye,General Sylvestre Mudacumura ntibimubuza gutembera uko ashaka mu Mujyi wa Goma uherereye mu Majyaruguru ya Kivu. Muri izi ngendo akorera i Goma ngo abonana n’abakuru ba FDLR bakaganira ndetse akabaha amabwiriza.

Aha kandi muri Goma ngo niho abonanira na bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’u Bufaransa baje muri Kongo baje gutoza FDLR kuva mu 2013. Aha kandi niho abonera inkunga y’u Bufaransa itangwa ku mutwe wa FDLR mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Ku ruhande rwa FDLR ntacyo ruravuga ruhakana cyangwa rwemeza aya makuru. Gusa ku itariki ya 19 Kamena  2015 abayobozi ba FDLR banditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko batari mu Burundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd