Nyuma y'uko imirwano yongeye kubura mu murwa mukuru Juba muri Sudan y'Amajyepfo, akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano kahise gaterana byihutirwa kuri icyi cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, kugirango karebe ko kagarura ituze kifashishije ibihugu byo mu karere.

 

By Umutoni Solange | Views : 8232 | Kuya 07-11-2016 08:46



Leta zunze ubumwe z'Amerika nizo zasabye ko aka kanama kahita gaterana mu buryo bwihuse, gahita gashyira ahagaragara itangazo ryamagana ibikorwa by'ubwicanyi cyane cyane ibikomeje kwibasira abaturage b'abasivile muri Sudan y'Amajyepfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Hervé Ladsous,yavuze ko Minuss, umutwe w'umuryango w'abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Sudan y'Amajyepfo, udafite ubushobozi buhagije bwo kubungabunga umutekano no guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kwibasira abasivile ku rwego rwo hejuru.

Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano kahise gashyira ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese ukomeje gukora ibikorwa by'ubwicanyi ku baturage b'abasivile afatirwa ibihano.

Mu byumweru bicye manda ya Minuss iraba yongerewe igihe, umubare w'abajya mu butumwa n'ubushobozi.

Igihugu cya Misiri cyatanze igitekerezo ko habaho agace gategurirwaho ibitero byo mu kirere muri Sudan y'Amajyepfo.

Aka kanama kakaba kanasabye ibihugu byo mu karere ko byatanga umusanzu w'ingabo zijya gufasha guhagarika ubwicanyi.

Abaturage barenga 30.000 bakaba bamaze guhunga imirwano bagata ingo zabo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd