Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari kubera inama ihuza Ubushinwa na Afurika mu kurebera hamwe uko byafatanya mu iterambere rirambye.

 

By Muhire Norbert | Views : 17094 | Kuya 12-04-2015 07:55
Iyi nama y’iminsi 2 igamije umubano n’ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Afurika yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 04 ukuboza 2015 ikazasozwa kuri uyu wa gatandatu iri kubera Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Iyi nama yateguwe n’igihugu cy’ubushinwa,aho kugera ubu,iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu gukorana ubucuruzi n’umugabane wa Afurika,akayabo ka miliyari 200 z’ama euro akaba ariyo akoreshwa muri ubu bucuruzi mu gihe cy’umwaka,ibi bikaba bikomeje kuzamura ubukungu bw’igihugu cy’Ubushinwa.

Iyi nama ibaye mu gihe abashoramari banini bo ku mugabane wa Aziya mu gushora imari muri Afurika byari bimaze kugabanuka kukigero cya 40% mu gihembwe cya mbere.

Ubushinwa bwatangaje ko atari ubushobozi gusa,ahubwo bufite n’ubushake bwo gufasha umugabane wa Afurika mu kugera ku iterambere rirambye.

Nubwo bamwe mu basesenguzi kuri iyi nama, bavuga ko abayobozi ba Afurika biteze byinshi ku Bushinwa, birimo guhabwa imfashanyo zo kuzamura ibihugu byabo,abandi bavuga ko hari ingaruka zizabaho nyuma.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byose byo ku mugabane wa Afurika .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe akaba ari mu bitabiriye iyi nama.Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd