Jenoside yakorewe abanyarumeniya yahitanye abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri,iyakorewe abayahudi ihitana ababarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu,mu gihe iyakorewe abatutsi mu Rwanda yahitanye abagera kuri miliyoni imwe mu minsi 100.

 

By Muhire Norbert | Views : 12348 | Kuya 04-11-2016 12:21



Jenoside yakorewe abanyarumeniya

Iyi jenoside yabaye hagati y’umwaka w’I 1915 n’I 1916, 2/3 by’abanyarumeniya babaga mu cyari kigize empire Ottoman ariyo Turukiya y’ubungubu baricwa,abandi bicwa n’inzara no kubirukana.

Ishyaka ryari ku butegetsi rya Comité Union et Progrès (CUP), ryamenyekanye cyane ku izina rya  « Jeunes – Turcs »,niryo ryatsembye aba banyarumeniya bageraga kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.

Kwirukana no kwica abanyarumeniya byari byarateguwe mbere aho bateguye abagombaga kwicwa bagakusanyirizwa aho bagombaga kubicira.

Kuba ubu bwicanyi bwaramenyekanye cyane ndetse bugateza n’impaka ndende byatumye muri Mata 2015 inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigera kuri 24 bikomeye ku isi byemeza ko ari Jenoside.

Jenoside yakorewe abayahudi

Ubu bwicanyi bwakozwe n’abadage b’abanazi,bwahitanye abayahudi babarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu,banganaga na 2/3 by’abayahudi babaga mu burayi,bakangana na 40% by’abayahudi babaga mu isi.

Abanazi bafataga abayahudi nk’abanzi babo aho bumvaga ko bagomba kujya munsi yabo,bagiye babasanga mu mazu babagamo bakabica babatwitse nko muri Pologne no cyahoze kigize ubumwe bw’abasoviyete.

Abayahudi bararashwe bikomeye abandi barafatwa bafungirwa mu bigo bimwe na bimwe bakoreshwa imirimo y’agahato kandi y’ingufu bicishwa inzara,abandi bicirwa mu ma kamyo,mu byumba bifunze no mu bigo bicishijwe gaz(imyuka).

Ubu bwicanyi bwakorewe abayahudi bukozwe n’umutwe w’abanazi wari ukuriwe na Adolph Hitler bwabaye ahagana mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi, nyuma yo kugaragaramo ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bwakorewe ikiremwamuntu byatumye ahagana mu mwaka w’1968 umuryango w’abibumbye uvuga ko ari Genocide.

Jenoside yakorewe abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi banyarwanda bavuga ururimi rumwe, basanzwe bashyingirana, basangiye igihugu n’umuco.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifatwa nka Jenoside yihariye ku rusha izindi Jenoside zabayeho ku isi, akenshi ikaba yarateguwe mu kinyejyana cyose ariko ikorwa mu minsi 100 gusa, Abatutsi barenga miliyoni imwe baricwa.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ikaba ijya gusa cyane n’ iyakorewe Abayahudi ikozwe n’aba NAZI, kuko umugambi w’ ubwo bwicanyi wari uwo guhanaguraho burundu ubwoko bwari bwibasiwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd