Abantu bagera kuri 19 nibo baraye bishwe, abandi basaga 45 barakomeretswa batewe ibyuma mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2016, mu gitero cyaraye kigabwe mu kigo gicumbikirwamo abafite ubumuga bwo mu mutwe mu gihugu cy'Ubuyapani.

 

By Umutoni Solange | Views : 11739 | Kuya 07-26-2016 06:42



Iki kigo cyagabweho iki gitero n'abantu bari bitwaje ibyuma, giherereye Sagamihara, hafi y'umurwa mukuru Tokyo.

Umuvugizi wa Polisi muri Perefegitura ya Kanagawa yatangaje ko ahagana mu ma sa cyenda z'igicuku hafashwe umugabo uri mu kigero cy'imyaka 26 bikekwa ko yaba yagize uruhare muri iki gitero.

Amakuru atangazwa n'ibiro ntaramakuru bya Kyodo aravuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yahoze ari umukozi w'iki kigo kita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Igipolisi cyo, gikomeza kivuga ko bari bumvise telefoni ibatabaza ubwo hakorwaga ubu bwicanyi muri Sagamihara, mu burengerazuba bwa Tokyo.

Iki kigo cyagabweho igitero, kiri kuri hegitare zigera kuri 3, cyubatswe na leta y'igihugu hafi y'uruzi rwa Sagami, kikaba cyakira abantu bafite ubumuga butandukanye, aho kugera ubu bafite abasaga 150.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd