Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje ubwato bw'intambara mu nyanja ya Mediterane, bikaba byitezwe ko bishobora kubyara amakimbirane hagati y’Amerika n’Uburusiya bitewe n'uko Uburusiya busanzwe bufite ubwato bw’intambara muri iyi nyanja ya Mediterane.

 

By Umutoni Solange | Views : 19089 | Kuya 06-09-2016 06:13



Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje ubwato butwara indege bubiri mu nyanja ya mediterane mu rwego rwo gufasha kurinda inyungu z’abanyaburayi no gufasha mu rugamba rwo kwirinda no kurwanya leta ya Kiyisilamu.

                            Ubwato bwa Amerika butwara indege

Amakuru dukesha Radio Ijwi ry'Amerika aravuga ko Umwe mu bategetsi b’igisirikare cy’Amerika yatangaje ko ubwato bumwe bugiye gufasha mu rugamba rwo kurwanya leta ya Kiyisilamu muri Iraki na Siriya.

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko, kongera ibikoresho bya gisirikare mu nyanja ya mediterane bishobora gukurura umwuka mubi hagati y’Amerika n’Uburusiya bitewe n’uko Uburusiya busanzwe bufite ubwato bw’intambara muri iyi njanja ya Mediterane.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd