Abantu barenga 5000 barimo n'abana b'abanyeshuri bata amashuri, nibo bamaze kumenyekana ko berekeje ahavumbuwe ikirombe gishya cya zahabu mu karere ka Ituri mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya congo.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 5838 | Kuya 02-06-2017 10:19



Aba bantu barenga 5000 bamaze kumenyekana baturuka mu duce nka Mungwalu na Nia-Nia muri Ituri, Isiro muri Haut-Uele, Bafwasende na Kisangani muri Tshopo, bamaze igihe kigera ku cyumweru bagiye gutura mu birombe bya zahabu bya Bapela muri Ituri.

Amakuru aturuka muri sosiyete civile muri Ituri, aravuga ko abagabo, abagore n'abana bakurikiye ahavumbuwe ikirombe gishya cya zahabu muri kano gace ka Ituri, abanyeshuri benshi bakaba bakomeje guta amasomo bakigira gushaka zahabu.

Abacuruzi nabo bo muri kano gace bakaba barimuye ibicuruzwa byabo bakajya kwegera abakorera muri ibi birombe.

Sosiyete civile yo muri Mambasa yavuze ko igisirikari n'abarinzi ba pariki bagiye mu gace ka Bapela kugirango bacungire hafi ibibera muri bino birombe bishya muri kano karere.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd