Mu gihe hashize amezi  6 imyigaragambyo  yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza itangiye, urubyiruko rukomeje gukurikiranwa na Polisi.Bamwe mu basore bafatwa  basanga bishwe,abandi bagakorerwa iyica rubozo gusa hari n’abandi  bafatwa bakarekurwa nyuma y’iminota mike nyuma yo gutanga umubare runaka w’amafaranga.Aha ushatse kumva neza bisobanura ko  ari  ubucuruzi bwatangijwe n’Urwego rushinzwe ubutasi ndetse na Polisi by’u Burundi.

 

By Habineza Gabby | Views : 21231 | Kuya 10-16-2015 10:15



Ikinyamakuru BN  kivuga ko iperereza ryakozwe na RPA  ryagaragaje ko abakozi b’ U rwego rw’ubutasi  ndetse n’abapolisi basahurira mu nduru bakitwaza uko ibintu bimeze mu Burundi bityo bagafunga bamwe mu basore bagira ngo bake amafaranga imiryango yabo ngo ntibatoranya kuko yaba uwakoze  imyigaragambyo cyangwa utarayikoze bose bafatwa.

Muri rusange  ngo ibikorwa byo gufunga abasore byibasira  uduce twagiye dukunda kurangwamo imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza  ngo nyuma yo gufatwa abayeyi barahamagarwa kuri Telefone  bagasabwa kwishyura umubare runaka w’amafaranga kugirango abana babo barekurwe dore ko bababwira ngo baramutse batishyuye batazongera kubona abana babo.

Apolisi yakururana umuntu

Umwe mu basore  bafashwe nyuma akaza kurekurwa yagize ati «Nyuma yo kumfunga bansabye nimero za Telefone ya Papa umbyara.Bamuhamagaye arinako bankubita cyane.Ibirahuri by’imodoka narimo byari bifunze twari hamwe n’Ikiyaga cya Tanganyika .Babwiye data ko niba atabahaye amafaranga ndibwicwe.Narabingize ngo mvugane na data kuri Telefone kuko numvaga ndambiwe gukubitwa  ariko baranga.Gusa numvise  umwe muri bo  abwira Data ko bamuhaye iminota mike yo kuba babonye ayo mafaranga.Nyuma y’igihe gito bahise  bambwira ko nta muntu ngomba kubwira ibyabaye niko kumfata bansiga ku kibuga bita Tempête »

Ngo ubu buryo bwo gufunga abasore  bukunze kurangwa mu gace ka Mutakura na Cibitoke ndetse hakaba harashyizweho amatsinda  atatu(3)ashinzwe iki gikorwa ariyo Abakozi b’Urwego rw’ubutasi,Abapolisi  ndetse n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rwitwa Imbonerakure.

BN ikomeza ivuga ko Imbonerakure arizo zikora urutonde rw’abasore bagomba  gutabwa muri yombi ndetse ngo bakora ibishoboka byose  bakibanda ku bakomoka mu miryango  yifashije iri bushobore kwishyura amafaranga yasabwe.

Amakuru akomeza avuga ko  nyuma yo gukusanga umubare w’amafaranga baba basabye ababyeyi  bakoresha imvugo yo gushimuta (Kidnapping)ngo hakoreshwa imodoka zitagira Purake zisanzwe zikorershwa n’Urwego rw’ubutasi mu kujya gufata amafaranga bavuganye n’ababyeyi  hakurikijwe  amabwiriza aba yatanzwe  ngo nyuma iyo bamaze kuyabona  uwari wafashwe ahita arekurwa ako kanya.

Undi musore wafashwe akarekurwa nyuma yo gutanga amafaranga yemeza ko ababyeyi be babikoze kugirango aticwa ati«Bambajije niba umubare w’amafaranga baka uhari.Bambwiye ko nindamuka ngize umuntu mbwibwira bazanyica.Naje kumva umwe muri bo avugiye kuri Telefone   agira ati’’Nimurekure icyo kigoryi’’ nyuma naje kwisanga imbere ya Sosiyete yitwa  SODECO »

Andi makuru akaba avuga ko abantu bafatwa  bafungiye ku Biro y’Urwego rw’ubutasi(SNR) naho abandi bakaba bafungirwa  mu Bureau byihariye bishinzwe ubushakashatsi(BSR).

Mu Burundi abantu bakaba bakomeje gutabwa muri yombi ku bwinshi aho  n'Ubushinjacyaha bukuru bwa Leta bwashyize hanze impapuro mpuzamahanga   zita muri yombi abantu bose bagize  uruhare mu myigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Sibyo gusa ubwicanyi muri iki gihugu bukomeje gufata indi ntera aho Umurryango w'Abibumbye wasabye Leta gukora iperereza  ku bantu 9 bishwe ku wa Gatatu w'iki cyumweru  harimo n'Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by'u Burundi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd