Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga  yabonanye na Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Isiraheri Netanyahu, mu ruzinduko ari kuhagirira rugamije kongera umubano usanzwe wifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

 

By Umutoni Solange | Views : 1155 | Kuya 07-10-2017 21:37



Mu ruzinduko rw’iminsi 2 ari kugirira mu gihugu cya Isiraheri, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benyamin Netanyahu.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda rugamije kongera umubano usanzwe wifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheri, Netanyahu yashimye Perezida Paul Kagame uruhare agira mu guhuza igihugu ayobora n’umugabane w’Afurika, avuga ko amufata nk’ikiraro gituma igihugu cya Isiraheri kidashobora kureka kwita ku mugabane w’Afurika.

Perezida Kagame yashimye igihugu cya Isiraheri kuba gikomeje kubahiriza ibyo gifasha Afurika, yongeraho ko bituma uyu mugabane ukomeje kwiyubaka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, igihugu cya Isiraheri kirufasha mu rwego rw’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ingufu n’umutekano.

                        Perezida Paul Kagame na minisitiri w'intebe Benyamin Netanyahu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd