Leta zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko umutwe wa leta ya kisilamu ushobora kwimurira ibirindiro byawo ku mugabane w'Afurika cyane cyane mu bihugu bikunze kuvugwamo intambara mu gihe uyu mutwe waba wirukanwe muri Iraki na Siriya.

 

By Umutoni Solange | Views : 9765 | Kuya 06-22-2016 08:03



Ejo kuwa kabiri tariki ya 21 kamena 2016, Liyetena Jenerali Thomas Waldhauser, umusirikare wa leta zunze ubumwe z'Amerika uheruka gutorerwa kuyobora abasirikare b'Amerika bari ku mugabane w'Afurika, yabwiye akanama ka sena y'Amerika gashinzwe ibijyanye n'intambara, ko kuba mu bihugu byinshi by'Afurika harimo intambara bishobora korohereza umutwe wa leta ya kisilamu kuhavogera.

               Liyetena Jenerali Thomas Waldhauser

Waldhauser yavuze kandi ko hakenewe kongera ibikorwa by’iperereza, gucunga no kwirinda ibikorwa by'abarwanyi b’uyu mutwe muri Libiya no mu bindi bihugu by’Afurika.

Angus King,umusenateri muri sena y'Amerika yavuze ko ikindi gishobora gutuma umutwe wa leta ya kisilamu woroherwa mu kuvogera Afurika ari ibijyanye n'imiturire hamwe n’ubutunzi budatera imbere kuri uyu mugabane.

Umutwe wa leta ya Kisilamu wamaze gushinga ibirindiro muri Libiya no mu bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba aho ukorana na Boko Haram.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd