Amakuru aturuka mu gihugu cya Isiraheli aravuga ko Minisitiri w'intebe w'icyi gihugu Benjamin Netanyahu yababajwe cyane n' ingingo y'umuryango w'abibumbye uherutse gutangaza uvuga ko ukuriyeho ibihano yari yafatiye igihugu cya Irani.

 

By Ubwanditsi | Views : 9681 | Kuya 01-19-2016 08:10



Ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2016 nibwo Benjamin Netanyahu Minisitiri w'intebe wa Isiraheri yamenyesheje ko nubwo Irani yagiranye amasezerano n’ibihugu bikomeye kw’isi, Irani itigeze ihagarika umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi.

Netanyahu akomeza avuga ko Irani igiye kubona uburyo bwinshi bwo kubona amafaranga azayifasha guhungabanya umutekano mu bihugu by’Uburasirazuba bwo hagati no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba kw’isi.

Amakuru dukesha IIjwi ry'Amerika aravuga ko Netanyahu asaba umuryango w'abibumbye gukurikiranira bugufi inganda Irani ikoreramwo intwaro kandi bagasubizaho ibihano mu gihe Irani yaba inyuranyije n' amasezerano yasinywe. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd