Nubwo abantu benshi ku Isi bahuriza kuba ibyo bifuza byose bibatunga babisaba Imana,abandi ugasanga imibereho yabo bayishingira kuri Leta z’ibihugu byabo ,ibi wakwibaza impamvu zabyo ,dore ko ntacyo badafite kandi baherewe ubuntu buri wese afitiye uburenganzira.

 

By Muhire Norbert | Views : 20412 | Kuya 10-05-2015 11:43



Kubemera Imana,igitabo gitagatifu Bibiliya kivuga ko Imana yaremye ibiriho byose harimo Isi n’ibiyiriho,ikarema umuntu akaza nyuma y’ibindi byose,Imana ikabimuha ngo bizamutunge.

Ese ko abemera Imana basenga bayisaba ibibabeshaho hari icyo itabahaye?

Wakwibaza impamvu abantu benshi bahurira mu nsengero,abandi bajya gushakira Imana ahiherereye nko mu misozi itandukanye,mu buvumo n’ahandi ngo barigushaka Imana bayisaba ibibabeshaho cyangwa imitungo.

                                                     Abasengera mu buvumo

Ubutaka abantu bahingaho,bororeraho,bakoreraho ibikorwa byose babusanze ku isi,amabuye y’agaciro n’ubundi bukungu bwose bwo munsi y’ubutaka buri wese yabusanze ku isi,inyanja,ibiyaga n’imigezi nta na kimwe cyitasanzwe ku isi n’umuntu.

Ubu bukungu bwose ntibwagenewe igihugu runaka cyangwa ubwoko runaka.

Kwikubira imitungo y’isi ku ibihugu bikomeye cyangwa kw’abantu bakomeye niyo ntandaro y’ubusumbane bukabije butera inzara bigatuma bamwe bapfa bishwe n’inzara n’inyota mu gihe abandi baba bakungahaye.

Nta gihugu ku isi na kimwe kidafite ubushobozi cyangwa se ubukungu bwo gutunga abenegihugu bacyo,nyamara hirya no hino ku isi abaturage ntibasiba gupfa bishwe n’inzara.

Imibare itangwa n’ikigega mpuzamahanga cy’ifaranga mu ibarura ryakozwe hagati y’umwaka wa 2009 na 2013, ryagaragaje ko mu bihugu 25 byambere bikennye ku isi,21 ari ibyo muri Afurika.

Ibi bihugu 21 byo muri Afurika bikennye kurusha ibindi,muri iri barura,byabimburiwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Zimbabwe,Uburundi,Liberia na Elitrea.

Nta gihugu cy’igihangange ku Isi kitasahuye umutungo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,nyamara iri ku mwanya wambere w’uru rutonde mu bakennye kandi abaturage baho babayeho nabi,badasiba kwicwa n’inzara,kandi igihugu gifite ubukungu ku butaka no munsi yabwo.

Kimwe n’ibi bihugu bindi nabyo byagaragaye mu bikennye cyane ku isi nabyo bifite ubukungu ku butaka no munsi yabwo bwo gutunga abenegihugu babyo.

Nubwo ubukene butera inzara abaturage bagapfa batanagira naho begeka umusaya,wakwibaza impamvu nta Leta n’imwe ishobora kubakira abaturage bayo bose ngo babone aho baba kandi biba bishoboka.

                      Inzirakarengane zicwa n'inzara abandi bakungahaye

Uku kwikubira ni nayo ntandaro y’ibindi bibazo byo mu isi aho usanga binakurura intambara zifite izindi nzitwazo.

Abasaba Imana ibibabeshaho aho ntibakabaye kuba bayisaba umutima wo gusaranganya ahubwo ibyo yabahaye!ko ntacyo itabahaye!

Za Leta nazo aho ntizakabaye zifata inshingano zo gutunga abenegihugu bazo ntihagire abicwa n’inzara abandi bakungahaye!



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd