Abantu benshi mu Isi bibwira ko abanzi babo ari abo badasangiye ubwoko,uruhu,akarere n’imyemerere nyamara siko bimeze ahubwo umwanzi nyakuri w’undi ni urya ntaguhe cyangwa se uwo musangira akagucura.

 

By Muhire Norbert | Views : 21819 | Kuya 10-28-2015 13:59




Mu Rwanda,mu mwaka w’1994 Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi basaga Miliyoni bishwe n’abandi banyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu babaziza uko bavutse batagizemo uruhare.

Urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Hagati y’umwaka w’1939-1945,mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose,Adolph Hitler n’umutwe we w’abanazi bishe abayahudi babarirwa hagati ya Miliyoni eshanu n’esheshatu babaziza ubwoko bwabo nabo batihaye.

                       Jenoside yakorewe Abayahudi

Hagati y’umwaka w’1915 n’ 1916,abanyarumeniya barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri barishwe,bicirwa muri Turukiya y’ubu ngubu n’ishyaka ryari ku butegetsi rigamije kubarimbura ribaziza uko batiremye.

                   Jenoside yakorewe Abanyarumeniya

Ubu bwicanyi bwose bwaje kwemerwa n’umuryango w’abibumbye ko ari Jenoside.

Usibye izi Jenoside,ntihasiba kubaho n'ubwicanyi bukorerwa abantu bazira uruhu rwabo.

Muri Amerika no mu burayi  Abirabura ntibasiba kwicwa no guhezwa mu nzego zitandukanye bazira uruhu rwabo.

Kimwe n’ibyagaragaye mu Rwanda muri Repubulika ya 2 yayobowe na Perezida Habyarimana Juvenal n’ahandi ku Isi benshi bakunzi kwicwa ndetse bagahezwa bitewe n’aho bakomoka.

Kuva mu myaka yo hambere ahagana mu kinyejana cya 15 ntihasibye kubaho intambara,abazishozaga bitaga ko ari intambara ntagatifu,kugera nanubu isi yugarijwe n’intambara zikomeje kuba hirya no hino biturutse ku myemerere hagati y’aba kirisitu n’abasiramu.

Ngizo intambara muri Centrafrique,Nigeria,...

Ibi byose : ubwoko,uruhu,akarere n’imyemerere bikomeje kugirwa urwitwazo sibyo kibazo mu bantu kuko ahanini ari n’ibintu umuntu yisangamo atikururira.

Abanyepolitiki benshi niyo turufu bakoresha bitewe n’inda nini bakarimbura abantu babaziza ubusa bagamije kwigarurira imitungo yabo.

ubwoko,uruhu,akarere n’imyemerere si ikibazo abatuye isi bakwiye gupfa kuko umutungo w’isi urahagije mu gutunga abayituye ahubwo umwanzi nyakuri w’undi ni urya ntaguhe cyangwa se uwo musangira akagucura kuko buri wese yagenewe ku isi ibizamubeshaho kandi bingana n’iby’undi.

Ni mpamvu ki abantu bashimishwa no kwigwiza imitungo abandi bicira isazi mu jisho !



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd