Ishyaka riharanira Demokarasi  no kurengera ibidukikije  mu Rwanda(Green Party) riratangaza ko  ritemeranya n’ibyavuye mu matora y’abayobozi b’ibanze ndetse na Referandumu yabanye mu Rwanda rivuga ko yagaragayemo uburiganya.

 

By Habineza Gabriel | Views : 15561 | Kuya 03-05-2016 19:22



Ibi  bikaba byatangajwe n’Umuyobozi wa Green Party  ,Dr.Frank Habineza mu kiganiro n’abanyamakuru  nyuma y’inama rusange ya Biro Politiki  kuri uyu wa  Gatandatu tariki ya 5 Werurwe,2016  i Kigali.

Abarwashyaka ba Biro politiki y’ishyaka Democratic Green Party bavuga ko amatora aheruka kuba bayabonyemo inenge nyinshi zirimo kuba badahabwa uburenganzira bwo gukurikirana imigendekere y’amatora cyane cyane uko amajwi abarurwa , aho bavuga ko aherutse kuba yo kuvugurura itegeko nshinga n’ayabayobozo b’inzego z’ibanze yabayemo amariganya bitewe n’uko batagira umukomiseri muri komisyo y’igihugu y’amatora mugihe nyamara andi mashyaka aba amufite yo,bo bakabwirwa ibyavuye mu matora nk’abani banyarwanda cyangwa bakabsanga mu itangazamakuru.

Hagati Umuyobozi wa Green Party ,Dr.Habineza Frank

Kuba mu matora yo mu nzego z’ibanze itangazamakuru ryarakumiriwe rikabuzwa kugera aho babarura amajwi bigatuma hari bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bari biyamamaje nyuma bakaza gukorwamo ku maherere.

Dr.Habineza Frank avuga ko  nyuma y’uko  ku ya 10 Gashyantare,2016  Green Party yandikiye Inteko Ishinga Amategeko isaba ko habaho   impinduka nyinshi zitandukanye  mu mategeko agenga amatora, ndetse n’amategeko agenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda.

Ati’’Mu bijyanye n‘amategeko agenga amatora twasabye ko  ibijyanye n’inzego z’ibanze mu matora bisobanuka  aho dusanga abantu  batorwa ku giti cyabo nyuma yaho bakaza  guhagararira amashyaka .Icyo dushaka ni uko bisobanuka  niba ari amashyaka bigaragare ko ari amashyaka yiyamamaza , niba ari abaturage biyamamaza bigaragare ko  ari baturage ku giti cyabo’’

Twasabye ko Inteko ishinga amategeko ibuza abantu guhinduka  abayobozi b’amashyaka  kandi baratowe  n’abaturage.

Ikindi twasabye ni uko dushaka kugira ba Komiseri muri Komisiyo  y’amatora kuko dusanga kuba  nta mukozi dufite muri Komisiyo y’amatora kandi hari andi mashyaka babafite nacyo  ni  ikibazo’’

Green Party yanzura ivuga ko  hatagize impinduka ziba  mu mategeko agenga  amatora mu Rwanda batazitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017 kuko byaba ari nko kwikirigita ugaseka.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd