Nyuma y’uko hatangajwe amakuru avuga ko Bamwe mu banyamakuru mu Rwanda bahohotewe ndetse bakanabangamirwa na Polisi ifatanyije na DASSO ubwo bajyaga gutara inkuru y’umuturage wasenyewe i Kanyinya,ikinyamakuru umurashi cyakoze isesengura ku bivugwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 22218 | Kuya 10-08-2015 10:28



Radio na TV one imwe mubo umunyamakuru wayo yahohotewe ,Gaston Nirembere, yemeje ko umunyamakuru wabo yambuwe ibikoresho byabo by’akazi akanirukankanwa n’inzego zishinzwe umutekano harimo Polisi y’igihugu na DASSO ubwo bajyaga gutara inkuru y’umuturage wasenyewe i Kanyinya.


Nkuko ikinyamakuru imirasire.com kibitangaza,Nyuma yikumirwa ry’uyu munyamakuru wa TV1 haje kuza undi munyamakuru Ndahiro Valens Pappy nawe baramuhagarika bamubuza kurenga aho, ariko we bagiye kumwaka ibikoresho by’akazi ariruka arabasiga.

Nyuma ngo haje kuza n’abandi banyamakuru.

SPT Mbabazi Modeste , Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru Makuruki ko nta hohoterwa ryabayeho.

                 SPT Mbabazi Modeste , Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali

Modeste yongeyeho ko kuba abapolisi baje batambaye imyenda iriho amazina, bitavuze ko aribo bibwirije kuza muri iki gikorwa.

Amashusho yagaragaye kuri Televiziyo 1 yerekanye neza uko aba banyamakuru birukaga bahunga inzego z’umutekano,ubusanzwe bitamenyerewe mu Rwanda kuko muri rusange inzego z’umutekano zisanzwe zikorana neza n’itangazamakuru.

Ikigaragara ni uko ,kuba umunyamakuru yarakumiriwe mu gikorwa cyakozwe ku manywa y’ihangu kandi kugasozi abifitiye uburenganzira,aribyo koko yahohotewe.

Ku bijyanye nuko SPT Mbabazi Modeste , Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko kuba abapolisi baje batambaye imyenda iriho amazina, bitavuze ko aribo bibwirije kuza muri iki gikorwa,aha wakwibaza impamvu yo guhisha amazina yabo kandi bari mu gikorwa cy’inyungu rusange z’umutekano w’abaturage kuko kurinda imyubakire y’akajagari ari imwe muri gahunda nziza Leta ifite kandi inakomeje gutuma isura y’u Rwanda igaragara neza mu ruhando mpuzamahanga.

Abanyarwanda bavuze ko ukuri guca mu iziko ntigushye,kandi ni nabyo koko!nta mpamvu yo guhisha ibyiza.

Ubusanzwe itangazamakuru rifatwa nk’ikiraro gihuza Leta n’abaturage,gahunda nziza za Leta itangazamakuru rigira uruhare runini mu kuyigeza ku baturage,ni nayo mpamvu iri senyerwa ry’abaturage mu gihe koko rinyuze mu mucyo aba ari nangombwa kugirango bigaragarizwe n’abandi bahakure isomo ko kubaka mukajagari bihanirwa ndetse ugakuraho n’inyubako wubatse utabifitiye uburenganzira.

                                                  abasenyewe Kanyinya

Abantu benshi batekereza ko ikintu kitanyuze mu mucyo kiba kitari mu kuri.

Abantu benshi iyo bari mu mwambaro w’akazi bakunze kwitwara uko bidakwiye bitwaje urwego babarizwamo nyamara wacukumbura ugasanga gahunda barimo batatumwe n’inzego bakorera.

Mu banyamakuru barenga 500 bakorera mu Rwanda buri wese acyenera urwego rwa Polisi ku buryo abavugizi ba Polisi mu turere ndetse n’umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu badashobora kwiriza umunsi badahamagawe nibura n’abanyamakuru barenze 5 kandi bagahabwa amakuru baba bifuza.

Ikinyamakuru umurashi kizakomeza kibacukumburira abahutaza abandi bitwaje inzego bakorera nyamara zitabatumye kuko biri mu bituma abaturage binubira ubuyobozi kandi amakosa aba ari ay’umuntu ku giti cye cyangwa urwego ku giti cyarwo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd