Nyuma y’uko  Lt Gen Karenzi Karake  arekuwe  ,abanyarwanda  bakarara babyina intsinzi  bishimira ko  umuntu bafata nk’intwari  yarekuwe , ubu agahinda n’uburakari ni byose muri RNC nk’uko  bikubiye mu  kiganiro kigufi Rudasingwa Theogene yagiranye na BBC Kiswahili ku bijyanye n’inyandiko yandikiye umuryango w’abibumbye ku irekurwa rya Gen Karenzi.

 

By Ubwanditsi | Views : 23079 | Kuya 08-12-2015 12:38



Rudasingwa akaba yaravuze  ko irekurwa rya Karake ritubahirije amategeko kuko ibyaha aregwa bikomeye akaba yagombaga kubibazwa n’ubutabera gusa Umucamanza wa Espagne yabwiye ubucamanza bwo mu Bwongereza ko dosiye y’abasirikare 40 baregwa ibyaha birimo no guhitana Abanyesipanyori bakoraga mu Rwanda irimo ubusa, bityo ubutabera bwa Espagne bukaba butazabakurikirana.


Ruudasingwa Theogene   wagaragaje ko RNC yababajwe bikomeye n'irekurwa rya  Lt.Gen.Karenzi Karake

Muri Iyi barwa kandi Rudasingwa Theogene ntacyo yavuze ku rutonde ruriho Gen Kayumba Nyamwasa bari kumwe mu ishyakarya RNC rirwanya Leta, ngo agaragaze ko nawe yagombye gukurikiranwa ahubwo agasaba ko Gen Karake ariwe ukurikiranwa gusa.

Rudasingwa Theogene ubarizwa mu ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda  yabayemo ndetse akaba yari n’umuyobozi muri Leta aho yakoze imirimo inyuranye,arega bamwe mubo bakoranye ibyaha, mu gihe nawe hari ibyaha yarezwe akaburanishwa adahari agakatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, Lt. Gen. Karenzi Karake yararekuwe ndetse yemererwa gutaha nyuma y’uko ubucamanza bwo mu Bwongereza bumwemereye guhangana n’ibyo aregwa atari ku butaka bw’icyo gihugu, akaba ari no mu gihe Umucamanza wa Espagne yabwiye ubucamanza bwo mu Bwongereza ko dosiye y’abasirikare 40 baregwa ibyaha birimo no guhitana Abanyesipanyori bakoraga mu Rwanda irimo ubusa, bityo ubutabera bwa Espagne bukaba butazabakurikirana.

Gen. Karenzi Karake yafatiwe mu Bwongereza muri Kamena hagendewe ku mpapuro z’umucamanza wo muri Espagne. Nyuma y’aho urukiko rwemeye ko akurikiranwa ari hanze ku ngwate y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza tariki ya 21 Kamena 2015 ku mpamvu zifitanye isano na Politiki kuko impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008, zamaze guteshwa agaciro kuko ibirego barega ingabo z’u Rwanda ntashingiro bifite.

Urukiko mu Bwongereza rwari rwatse ingwate ya miliyari kugira ngo Karenzi akurwe muri gereza ariko abe agumye mu Bwongereza. Aya ma euros yahise atangwa na Leta y’u Rwanda, mbere y’uko ikigega Ishema ryacu kiyemeza kuyishyura, akaba agomba gusubizwa Leta y’u Rwanda.

Cyiza Davidson



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd