Iradukunda Shemsa w’imyaka  21 y’amavuko  nubwo  afite ubumuga bwo mu mutwe  arasaba Perezida wa Repubulika Kagame Paul  kuzitabira byibuze  rimwe Inama rusange y’abana bafite ubumuga nk’ubu ndetse no  kugeza  gahunda  ya  One Lap Top PerChild mu mashuri  yihariye yigisha abana nk’aba sibyo gusa  kuko anasaba Umufasha wa Perezida ,Jeannette Kagame  ko n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bajya bahabwa Buruse nk’uko bigenda ku bandi  bana badafite ubumuga binyuze mu Mbuto Foundation.

 

By Habineza Gabby | Views : 43323 | Kuya 09-22-2015 14:52



Mu kiganiro Iradukunda Shemsa yagiranye n’Ikinyamakuru Umurashi kuri uyu wa Kabiri  taliki 22 Nzeri,2015 akaba yemeza ko abana  bafite ubumuga nk’ubwe nabo bashoboye byinshi ndetse ko bagira  uruhare mu kubaka  u Rwanda  nubwo usanga abantu benshi batabyumva neza.

Kuri iyi ngingo y’ubushobozi  bufitwe n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe Iradukunda avuga ko atumva impamvu  mu Muryango  Imbuto Foundation nta mwana w’umukobwa nkawe n’umwe urahabwa Buruse cyangwa ngo  ahabwe igihembo nk’uko ku bandi bigenda kandi ngo nabo bafite amashuri yihariye ndetse bakaba banatsinda neza.

Ati’’Umwana  ufite ubumuga bwo mu mutwe ni umwana nk’abandi kuko iyo ahawe urubuga  ,agasohoka akabasha kujya aho abandi bari agaragaza ubushobozi’’

Iradukunda akomeza avuga ko  ikintu cya mbere kimubabaza ari ukubona abandi bakobwa  cyangwa abandi bana bari mu kigero kimwe barasoze amashuri yisumbuye abandi bari kwiga muri za Kaminuza mu gihe akiri mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Inzozi za Iradukunda Shemsa

Aganira na Umurashi Iradukunda akaba avuga ko afite inzozi mu buzimwa bwe aho yumva ko nyuma yo  gusoza amashuri yisumbuye agomba  kwiga Imibare,Ubutabire n’Ubumenyamuntu(MCB) bitaba ibyo akiga indimi  gusa ngo icyo aziga cyose  agomba kuzakora itangazamakuru  kugirango  abe Umunyamakuru uvugira abana bose bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Na Muzika Iradukunda arayumva kandi afite  abahanzi akunda

Ku myaka ye 21 y’amavuko  nubwo afite ubumuga bwo mu mutwe ,Iradukunda Shemsa avuga ko mu Rwanda umuhanzi akunda cyane hano mu Rwanda ari Tom Close(Muyumbu Thomas) naho hanze y’u Rwanda akaba akunda Nyakwigendera Lucky Phillipe Dube.

Kuba afite ubumuga bwo mu mutwe  yagize  icyo avuga ku rungano rwe

Iradukunda ntabwo avuga rumwe n’abakobwa batiyubaha ndetse n’abiyambika ubusa  sibyo gusa  ngo n’abishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge ngo ntabwo aribyo kuko  ngo umukobwa wese w’Umunyarwandakazi yakagombye kwitwara ndetse akambara agendeye  kuri  gahunda ya Leta ndetse akiyubahisha aho ari hose.

Iradukunda Shemsa akaba avuga ko  yavutse  mu 1994 ngo akaba ari we imfura(Umwana wa Mbere iwabo)  aho ubu ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ahitwa  HRB Miséricorde mu Karere ka  Muhanga aho avuga byose abikesha Politiki nzira y’u Rwanda idaheza abantu abafite ubumuga.


Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bifasha abana ndetse n’urubyiruko muri rusange rufite ubumuga bwo mu mutwe(Collectif Tubakunde), Padiri Murenzi Eugene binyuze mu mushinga Come Together akaba avuga ko batekereje gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo gusanga iki cyiciro cy’ubumuga gisa naho cyirengagijwe.

Collectif i Tubakunde ikaba yaratangiye tariki 20 Ukuboza,2005 aho ubu ikorera mu Turere 23 mu Rwanda ndetse ikaba ifite na gahunda yo kwagura ibikorwa by’uyu mushinga’’Come Together’’ ku buryo wakorana n’ibigo byose bifasha abana ndetse n’urubyiruko bafite ubumuga bwo mu mutwe bahuriye muri ‘’Collectif TUMUKUNDE’’

Aha Iradukunda Shemsa ahamya ko uyu mushinga Come Together  watumye batinyuka  aho  ubu  bajya mu bantu  bakavuga ndetse bakaba bakora n’ibikorwa nk’iby’abana bazima dore ko  ngo ubafasha mu kwidagadura,  gukina amakinamico n’ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha gutinyuka no kubaa bakwikorera ubuvugizi .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd