Abanyeshuri bahugurirwa mu ishuri rya IPRC East mu gihe cy’ibiruhuko, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 ukuboza 2016, bakoze urugendoshuri mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya Convention Center, basura inganda n’urwibutso rwa Kigali mu rwego rwo gukarishya ubumenyi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7119 | Kuya 12-14-2016 08:47



Aba banyeshuri bahugurirwa mu ishuri rya IPRC East mu gihe cy’ibiruhuko binini, bigishwa muri gahunda 2,hari gahunda y’Urubuga rw’abana ( Space for Children program ) igenewe abana bo mu mashuri abanza, hakaba na gahunda ya Bafashe  kuba ba rwiyemezamirimo (Make them Job Creators  program) igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ( secondary schools ), kuri uyu wa kabiri, bakoze urugendoshuri mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya Convention Center, basura inganda n’urwibutso rwa Kigali.

Nyuma yo gusura ibi bice, Ilimaso Parfaite, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Apega Gahengeri, akaba akurikira amasomo mu gihe cy’ibiruhuko mu ishuri rya IPRC, yavuze ko yungutse uko inganda zikora, yibonera n’inyubako ya Convention Center igezweho mu mujyi wa Kigali, bimuha icyizere cy’uko yazabigeraho, yongeraho ko gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi byatumye amenya amateka yaranze u Rwanda ndetse nayatumye haba Jenoside yakorewe abatutsi, bimuha kumva no guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Mukankuranga Providence, umubyeyi urerera abana muri IPRC East  mu gihe cy’ibiruhuko, yavuze ko amaze imyaka 3 muri iyi gahunda yo kohereza abana muri iki kigo mu gihe cy’ibiruhuko, bikaba bibafasha kubonana n’abandi bakanunguka ubumenyi , yongeraho ko kuba basuye ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali byabunguye ubumenyi, bifasha abana babo kubona amaso ku maso ibikorerwa mu nganda hamwe n’inyubako zigezweho bikazatuma batabyibagirwa ndetse bagasangiza amakuru bagenzi babo batabashije kuhagera.

  Mukankuranga Providence, umubyeyi urerera abana muri IPRC East  mu gihe cy’ibiruhuko

Byukusenge Pièrre Célèstin, umukozi mu ishuri rya IPRC East, yavuze ko bateguye uru rugendoshuri bagamije kurushaho gukarishya ubumenyi bw’abana babereka amaso ku maso bimwe mu bikorwa.

Byukusenge yakomeje agira ati:”twaberetse convention center kugirango bamenye ko nabo bakora ibintu binini, tubereka inganda kugirango tubahe ubumenyi bufatika bw’ibikorwa n’inganda kugirango bizabafashe kwiremamo icyizere, ndetse twahisemo no kubazana gusura urwibutso rwa Kigali kugirango bamenye amateka y’u Rwanda kugera kuri jenoside yakorewe abatutsi maze dufatire ingamba hamwe z’uko ibyabaye bitazongera.

Gahunda zo kwigisha abana mu biruhuko muri IPRC East ziba buri mwaka mu biruhuko birebire, zikamara ukwezi kumwe, uyu mwaka wa 2016 zatangiye kuya 21 ugushyingo.

            Abanyeshuri, Ababyeyi n'abakozi ba IPRC East bigiye kuri Convention Center

          Abanyeshuri, Ababyeyi n'abakozi ba IPRC East basuye inganda i Masoro

    Abanyeshuri, Ababyeyi n'abakozi ba IPRC East basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd