Nyuma y’uko Perezida wa Koreya y’amajyaruguru Kim Jong-Un atangarije ko bari mu cyiciro cyanyuma mbere yo kohereza igisasu kirimbuzi ku wundi mugabane, Perezida uherutse gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yamusubije avuga ko nta gisasu cyagwa kubutaka bwabo kivuye muri Koreya y’amajyaruguru.

 

By Umutoni Solange | Views : 6048 | Kuya 01-03-2017 12:32



Perezida uherutse gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, yasubije Perezida wa  Koreya y’amajyaruguru uherutse kuvuga ko bagiye kuzohereza igisasu kuwundi mugabane. 

Donald Trump ati nta gisasu cyava Koreya y'amajyaruguru ngo kigwe ku butaka bw'Amerika

Ku mugoroba w’ejo kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama 2017, Donald Trump yagize ati: 

Ndabihakanye nta gisasu kizava muri Koreya y’amajyaruguru ngo kigwe ku butaka bw’Amerika, nubwo Koreya y’amajyaruguru yabyemeje ko iri mu byiciro byanyuma byo gukora ibisasu kirimbuzi bishobora kugwa ku butaka bw’Amerika, ntibizabaho”. 

Ubu butumwa bwa Donald Trump bwabaye igisubizo gihamye cya Kim Jong-Un, Perezida wa Koreya y’amajyaruguru, wahamije ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017, ko igihugu cye kiri mu byiciro byanyuma mbere yo kohereza mu igerageza ibisasu kirimbuzi biva ku mugabane bigwa kuwundi. 

Kim Jong-Un yagize ati : 

«  Koreya y’amajyaruguru ni igihugu cya mbere ku isi gifite igisirikare gikomeye mu burasirazuba bw’isi aho n’umwanzi ukomeye atabasha kugira icyo agikoraho ». 

 Kim Jong-Un avuga ko Koreya y'amajyaruguru ikomeye n'umwanzi ukomeye atayigabiza

Donald Trump yirinze kugaragaza aho aherereye mu gihe leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeje kuvuga ko zitazakomeza kwihanganira gukora ibitwaro kirimbuzi kwa Koreya y’amajyaruguru.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd