Inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga (Interpol) ya 84 yasoje imirimo yayo kuwa kane tariki 5 Ugushyingo 2015, ikaba yari imaze iminsi ine ibera i Kigali mu Rwanda.

 

By Habineza Gabby | Views : 13356 | Kuya 11-06-2015 04:04



Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, yashimiwe cyane n’abayobozi ba Interpol ukuntu Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nteko rusange neza.  Mu muhango wo gusoza iyi nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yarashyikirije ibendera rya Interpol uwari uhagarariye igihugu cya Indonesia muri iyi nama, nk’igihugu kizakira inteko rusange ya 85 ya Interpol izaba mu mwaka utaha.

Abitabiriye iyi nteko rusange ya Interpol yabereye mu Rwanda tariki ya 2-5 ugushyingo 2015, bigiye hamwe ibibazo bitandukanye ibihugu bihura nabyo birimo ibyaha bigezweho byambukiranya imipaka nk’ibyifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abana b’abakobwa, ibiyobyabwenge, iterabwoba, ruswa n’ibindi. Abitabiriye iyo nama, bafashe n’umwanya wo gushakira hamwe uburyo bwo guhangana n’ibyo byaha, ibihugu byose bikaba byariyemeje gufatanya kurwanya abo banyabyaha bakora ibyaha mu bihugu byabo bagahungira mu bindi.

Minisitiri w’umutekano  mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana ari nawe wasoje iyi nama, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Interpol mu kurushaho kugira isi nziza kandi itekanye.

Minisitiri Harerimana yasabye ko imyanzuro n’ibitekerezo byavuye muri iyi nama bishyirwa mu bikorwa, ndetse asaba by’umwihariko abitabiriye iyi nama, gukomeza gukorera hamwe nk’uko babyerekanye muri iyi nama, bagasenyera umugozi umwe mu guharanira umutekano w’abatuye Isi.

Umunyamabanga mukuru wa Interpol Jürgen Stock, aganira n’itangazamakuru yavuze ko muri iyi nama higiwemo ingingo nyinshi, zirebana n’inshingano za Interpol muri rusange zirimo gutanga amahugurwa, ibikoresho, ubumenyi no guhuza Polisi z’ibihugu bigize interpol gusangira amakuru afasha mu gufata abanyabyaha no kubageza imbere y’ubutabera.

Ku byerekeranye n’ikibazo cy’Abanyarwanda cyane cyane abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bahungiye hanze y’u Rwanda batarafatwa, Umunyamabanga mukuru wa Interpol yavuze ko bakomeje kubashakisha. Yagize ati:”Dufite gahunda yihariye irebana n’abahunga ubutabera igamije gufasha ibihugu bigize Interpol. Ahanini gahunda yacu ni ugutanga umurongo ngenderwaho ndetse  n’uburyo byakorwa, kugira ngo ibihugu bigize uyu muryango bisangire amakuru afasha u Rwanda n’ibindi bihugu kumenya no gufata abakoze Jenoside aho baba bagerageza kwihisha hose, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera”.

Jürgen Stock yakomeje avuga ko kuba isi ifite umuvuduko mwinshi w’iterambere, bituma abanyabyaha nabo bavumbura andi mayeri yo kwihishahisha, ngo iyi mpamvu ikaba ari imwe mu mbogamizi nkuru bahura nayo. Cyakora yakomeje agira ati:”rimwe na rimwe bifata igihe kirekire kubafata ariko ntiturambirwa, turakomeza gufasha ibihugu binyamuryango byacu guhiga abo banyabyaha, ntitujya tudohoka mu guhiga aba banyabyaha, tuzakomeza kubafata”.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd