Nyuma y'imvururu zikomeje kuvugwa muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ku munsi w'ejo kuwa mbere tariki ya 23 gicurasi 2016,aba minisitiri 28 bashinzwe ububanyi n'amahanga bo mu bihugu byo mu muryango w'ubumwe bw'uburayi basohoye imyanzuro 5 bafatiye iki gihugu.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 14091 | Kuya 05-24-2016 08:44



1.Gutegura neza amatora kandi leta ikaba iya mbere mu kubigiramo uruhare

Nyuma yaho urukiko rurinda itegekonshinga ry'igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuya 11 Gicurasi uyu mwaka rutangarije ko Perezida Joseph Kabila ashobora kuzaguma k'ubutegetsi nyuma ya manda ze azaba asoje uyu mwaka,umuryango w'ubumwe bw'uburayi wahamagariye abanyecongo n'imitwe ya politiki na komisiyo y'igihugu y'amatora gutegura byihuse gahunda zijyanye n'amatora kandi akazakorwa mu mucyo no mu bwisanzure kandi leta ikabyubahiriza.

2.Gutegura mu buryo bwihuse gahunda zijyanye n'amatora

Aba ba minisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga bagera kuri 28 bo mu muryango w'ubumwe bw'uburayi,bahamagariye abayobozi ba leta ya Congo Kinshasa gutegura byihuse gahunda zijyanye n'amatora kandi hakubahirizwa ibyiciro bigomba gukorwamo,gahunda igashyirwa ahagaragara hakiri kare.

3.Gutegura mu buryo bwihuse ibiganiro bigufi kandi bisobanutse

Umuryango w'ubumwe bw'uburayi wasabye leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo gutegura ibiganiro bya politiki bigufi kandi bisobanutse hagashyirwa ahagaragara gahunda y'amatora y'umukuru w'igihugu n'ingengo y'imari izakoreshwa bigashyikirizwa komisiyo y'igihugu y'amatora n'inteko ishingamategeko.

4.Gutanga uburenganzira mu gihugu

Nyuma yaho I Kinshasa mu murwa mukuru n'ahandi hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo gutera ubwoba no gufata abatavuga rumwe n'ubutegetsi bikomeje kwiyongera,umuryango w'ubumwe bw'uburayi wasabye leta ya Congo Kinshasa kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu,abantu bakisanzura mu gihugu kandi abanye politiki bakavuga.

5.Kurinda abaturage mu burasirazuba bw'igihugu kw'ingabo na Monusco

Akanama k'umuryango w'ubumwe bw'uburayi,kashinje leta ya DRC kuba ikomeje kurangarana abaturage b'inzirakarengane bakomeje kwicwa mu bice nka Beni mu majyaruguru y'iburasirazuba bw'igihugu,kayisaba ko ingabo z'igihugu,FARDC zifatanyije na Monusco,barinda aba baturage bakomeje kuvutswa ubuzima.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd