Tariki 03 Ukuboza 1992 - Tariki 03 Ukuboza 2019, imyaka 27 irashize u Rwanda rubonye Televiziyo y’igihugu, uko yatangiye ari umushinga w’abantu ku giti cyabo ikaza guhinduka rimwe mu ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.

 

By Ubwanditsi | Views : 10668 | Kuya 12-05-2019 19:08



Igitekerezo cyo gushyiraho Televiziyo mu Rwanda cyatangijwe n’abikorera ku giti cyabo bashakaga gushyira “Emetteur”ntoya ya Televiziyo kuri *Plateau *aho Antene za Televiziyo zari gushyirwa hejuru y’Inzu ya Minisiteri y’Imari, kuko muri icyo gihe ariyo gorofa ndende yari mu mujyi wa Kigali, ubwo hari mu mwaka w’i 1978. Abo Banyarwanda barimo Theoneste Lizinde bari bafatanyije n’Ababiligi. Icyo gitekerezo Guverinoma y’icyo gihe yaracyanze kubera inyungu zabo za Politiki. 

Mu mwaka w’1981,Guverinoma y’u Rwanda yasabye Ubuyapani kuyifasha gukora umushinga wo gushyira Televiziyo mu Rwanda. Inyigo yarakozwe binyuze mu mushinga JICA, maze igejejwe ku Rwanda babona ituzuye kuko batekerezaga uko Porogaramu zakorwa ndetse n’abakozi bakenerwa.

Umushinga wo gutangiza Televiziyo y’u Rwanda watangiye mu mwaka w’1988. Habanje  gukorwa inyigo zibanze zahuje impande ebyiri : Union International des Télècommunications na Commission Nationale de la Television yari iyobowe n’umuyobozi wa ORINFOR Mfizi Christopher. Izi mpande zombi zari zigamije gushaka inkunga mu nzego zitandukanye no kureba uburyo uyu mushinga washyirwa mu bikorwa neza.

      Mfizi Christopher wagize uruhare rukomeye mu gutangiza Televiziyo y'u Rwanda

1991-1992 : Ububiligi bwemeye kwigisha Amezi 9 Abakozi ba Televiziyo y’u Rwanda, amezi 3 bayigiye mu Rwanda, andi mezi 6 bayigira mu Bubiligi, harangiza Abakozi 60 mu nzego zinyuranye za Televiziyo y’u Rwanda.

Kuwa gatandatu taliki 03 ukuboza 1992, sa kumi n’ebyiri z’umugoroba niho Amashusho ya mbere  ya Televiziyo y’u Rwanda yerekanywe. Abari muri Kigali bakurikiye ibiganiro « en Direct »kuri Televiziyo y’u Rwanda hamwe n’indirimbo nyarwanda .

Kubera ko « transmitters »(uburyo bwo kohereza amashusho n’amajwi)yari ifite intege nke, byatumye abatuye mu bikombe bitarebana n’umusozi wa Jari nta mashusho babashaga kubona.

Mu mwaka w’1993, habayeho gushyira mu bikorwa umushinga w’Abafaransa wo Gushyira Studios na Régies kuri Televiziyo y’u Rwanda no gushyira iminara mu duce tunyuranye tw’u Rwanda. Hatangwa OBVAN (Imodoka zikora nka studio)kugirango hajye hakorwa kandi herekanywe imihango itandukanye ibera hanze ya studio(retransmission en direct).

Mu kwezi kwa nyakanga 1993, «Projet TVR  »yahindutse Serivisi ya ORINFOR, hashyirwaho n’umuyobozi wayo. Mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba 1994,Televiziyo y’u Rwanda yakoraga iminsi 3 mu cyumweru : kuwa gatatu, kuwa gatandatu no ku cyumweru. Kuri ubu Televiziyo y’u Rwanda ikora amasaha 24/24, ururimi rw’ikinyarwanda nirwo ruhakoreshwa cyane, ariko n’izindi ndimi nk’icyongereza, igifaransa n’igiswayire nazo zirahakoreshwa. Gahunda zayo zumvikana mu gihugu hose, hanze y’u Rwanda, no ku rubuga rwa Internet.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd