Mu gihe hakomeje kwibazwa impamvu umutwe w’Iterabwaba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda utarandurwa nk’uko byagendekeye uwa M23 warwanyaga Leta ya Congo, zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma uyu mutwe uhora widegembya mu mashyamba ya Congo zamenyekanye aho Leta ya Congo n’igisirikare cyayo bisa ku isonga nubwo  bivugwa ko hari n’ubushake  buke bwa Politiki.

 

By Ubwanditsi | Views : 24906 | Kuya 11-09-2015 10:08



Umwe  mu bayobozi bakuru ba FDLR ,Ntibibaza Gerard wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yatangaje amakuru menshi kuri uyu mutwe usigaye waranahawe akazina k’abacunguzi n’abawushyigikiye biganjemo abatanyuzwe n’imiyoborere iriho mu Rwanda.

Lt Col Ntibibaza Gerard wari ushinzwe ibiro bya mbere (J1) muri FDLR akitandukanya nawo agataha mu Rwanda tariki 18 Nzeri 2015, avuga  ko abarwanyi ba FDLR kugera kuri 90% bafite intwaro n’ubwo badakunda kuzigendana kubera kwihisha.

Aganira na KT Press  yavuze ko  inkomoko y’ibikoresho bya gisirikare FDLR ibitse,  yabihawe na Leta ya Congo, ibindi abarwanyi babigura n’ingabo z’iki gihugu n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai.

Akomeza avuga ko FDLR itagira ububiko bw’ibikoresho bizwi, ahubwo ibikoresho ibibika mu bwihisho mu birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira kugirango bidafatwa n’ingese ngo byangirike.

Impamvu kurandura FDLR bigorana

Lt Col Ntibibaza Gerard yemeza ko kuba ingabo za Congo zidashobora gusenya umutwe wa FDLR, biterwa n’uko mu gisirikare cya Congo harimo abasirikare bakorana na FDLR bakayiha amakuru mbere yo kuyitera.

Ati “Ingabo za Congo ni nyinshi kandi zifite ibikoresho ariko kuba zidasenya FDLR biterwa nuko harimo abakorana na FDLR bakayiha amakuru nayo ikabaha amafaranga. Ibi bigatuma FDLR yitegura ibigiye kuyikorerwa.”

Ntibibaza avuga ko n’ubwo ingabo za FARDC zigira abazimenera amabanga, zibishatse zigafatanya n’ingabo za Monusco bahashya FDLR, ariko kuba bitaba kuri we abona ko hari ikindi kibyihishe inyuma.

Bamwe muu barwanyi b'Umutwe wa FDLR

Mu minsi ishize kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi cyatangaje ko  Perezida Nkurunziza akorana bya hafi na FDLR aho abarwanyi bayo bashyizwe mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano ndetse  ko  ubu abapolisi  basanzwe ntacyo bakivuze  kuko akazi gakorwa na FDLR n’Imbonerakure.

Abasirikare Bakuru ba Congo bakaba barashyizwe mu majwi   ko bafatanya na FDLR mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo gusahura iki  gihugu.

Abaturage ba Congo bakaba  bakomeje gutakambira  Perezida Kabila  ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kubakiza abarwanyi ba FDLR gusa yo ikomeje ibikorwa byayo byo kwica, gusahura ,gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu aho abaturage bakomeje komongana bahunga.

Umutwe wa FDLR ukaba waragiye uhabwa igihe ntarengwa cyo kuba washyize intwaro hasi  ndetse hagatangazwa n’ibitero byinshi kuri uyu mutwe ariko ntihagire icyo bitanga nk’uko byagiye bigaragazwa n’ibyagiye bitangazwa n’abayobozi b’uyu mutwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

Aha wakwibaza impamvu FDLR itarandurwa nk’uko byagendekeye umutwe wa M23  ese bwaba ari ubushake bwa Politiki cyangwa hari izindi mbaraga ziri inyuma dore ko  Opozisiyo  irwanya Leta y’u Rwanda yakomeje gutakamba isaba ko FDLR itagabwaho ibitero.

Sibyo gusa kuko hakunze gufatwa ingamba nyinshi zo kurandura burundu umutwe wa FDLR ku butaka bwa Congo ariko ntibyakunze ndetse hari n’abakurikiranira hjafi politike yo mu karere bakunze gutangaza ko ibihugu by’ibihangange bifite inyungu z’ubutunzi mu kutarwanya uyu mutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nk’uko u Rwanda rwakunze kubivuga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd