Ubwenge n’ubuhanga arusha abandi;kuba abo yakuye ku butegetsi bagihari,bakiyobora kandi bagifite imigambi yatumye abahirika;n’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje kandi akomeje kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda niryo shingiro ryo kuba hakiri kare ko Perezida Paul Kagame yava ku buyobozi.

 

By Muhire Norbert | Views : 15435 | Kuya 07-16-2015 14:56



Ubwenge n’ubuhanga arusha abandi:

Mu mwaka w’1959,Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi barishwe,barasenyerwa,baratwikirwa,baranameneshwa bahungira hanze y’igihugu ndetse n’abasigaye mu gihugu bimwa ijambo.

Abahunze bakoze ibishoboka byose ngo batahe ariko birananirana:

- Igitero cy’inyenzi cyo kuya 25 Ugushyingo 1963, cyaturutse I Burundi,gikumirwa kitaragera ku mupaka  w’u Rwanda.

- Igitero cy’inyenzi cyo  kuwa 21 Ukuboza 1963 ,Inyenzi zafashe ikigo cy'abasirikari cy'i Gako mu Bugesera , baza gukumirwa n’ingabo z’igihugu ku musozi wa Kanzenze hafi y'ikiraro cya

  Nyabarongo,mu birometero bike ugiye kugera mu mujyi wa Kigali.

- Ibitero byo muri Mutarama 1964 mu Bugesera no mu Bugarama byombi byavuye i Burundi.

-Mu Gushyingo 1964, habaye igitero gikomeye muri Nshiri na cyo giturutse mu Burundi.

Nyuma y'icyo gitero kugeza mu wa 1967 hakomeje kubaho ibiteroshuma, bigeze aho birahagarara kugeza mu Kwakira 1990.

-Nyuma y’ishingwa ry’umuryango FPR-Inkotanyi,ingabo za RPF zatangije urugamba rwo kubohora igihugu kuya 01 ukwakira 1990 ,ariko bucyeye  kuya 02 ukwakira uwari umugaba mukuru wazo Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema agwa ku rugamba.

Ibi bitero byose byari bigamije kugirango abatutsi bari barirukanwe mu gihugu nabo batahe bagire agaciro nk’akabandi banyarwanda,ariko barabitsindwa ntibabasha kugera ku mugambi wabo.

Jenerali Majoro Paul Kagame niwe wabashije gushyira hamwe ingabo kugirango zikomeze urugamba ndetse ziza no kubigeraho kuko Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye za RPF babohoye igihugu kuya 04 Nyakanga 1994,bahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi,bacyura impunzi z’abatutsi zari zarahunze kuva 1959 barazituza,ndetse bacyura n’impunzi z’abahutu zari zahunze intambara zisubizwa imitungo yazo.

Ibyari byarananiranye kuva 1963 kugera 1990,imyaka 27 yose ,Paul Kagame n’ingabo yayoboye za RPF  babigezeho mu myaka 4 gusa(1990-1994),mu myaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye,ubu bwenge n’ubuhanga byiyongereyeho ubushobozi.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul

 

Kuba bamwe mu bo yakuye ku butegetsi bagihari,bakiyobora kandi bagifite imigambi  mibisha yatumye abahirika:

Jenoside yakorewe abatutsi yabaye ku manywa yihangu,amahanga arebera,abasa Miliyoni y’abatutsi baricwa,bicwa na Leta y’u Rwanda yayoborwaga na Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bari bafatanyije,hamwe n’umutwe w’interahamwe bari barashinze,iyo Leta imaze gutsindwa intambara igahungira muri Congo Kinshasa,ntiyarambitse intwaro hasi,yakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda(ibitero by’abacengezi mu majyaruguru n’iburengerazuba bw’igihugu,1996,1997 n’1998).

Iyi Leta yahungiye mu cyahoze cyitwa Zaire yahinduye izina yiyita FDLR ndetse ikomeza kuyoborwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda,ndetse ikomeza umugambi wayo wo gutsemba abatutsi ndetse no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kugeza magingo aya abasize bakoze Jenoside mu Rwanda benshi barakidegembya hirya no hino ku Isi !!! ese ntihaba hakiri kare ko uwahagaritse Jenoside aruhuka kandi abo yatesheje umugambi mubi wo kurimbura ubwoko tutsi bakiwukomeje?ese ntiyaba atanze icyuho?

Ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje kandi akomeje kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda :

1.Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntihabeho kwihorera

2.Gucyura impunzi nyinshi kandi zigasubizwa imitungo yazo

3.Gucira imanza nyinshi kandi mu gihe gito abakoze Jenoside(Inkiko Gacaca)

4.Gukuraho burundu ikibazo cy’amoko mu indangamuntu y’umunyarwanda

5.Gushyiraho ubuyobozi hadashingiwe ku moko kandi bukorera abaturage

6.Kuzamura ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga mu Rwanda

7.Guha buri wese uburenganzira bwo kwiga

8.Gushyiraho uburinganire hagati y’umugabo n’umugore(abanyarwanda bose muri rusange)

9.Kwimakaza umutekano ndashyikirwa mu Rwanda no hirya no hino ku Isi

10.Kongera umubano n’amahanga no guha buri wese uburenganzira bwo 

  guhahirana nayo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd