Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ebyiri zari zibweyo nyuma ziza gufatirwa mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Polisi mpuzamahanga buzwi nka  I-24/7. Ubu buryo bukaba ari ubw’ikoranabuhanga bwashyizwe ku mipaka no ku bibuga by’indenge bugamije guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no gufata abanyabyaha.

 

By Habineza Gabby | Views : 12159 | Kuya 12-25-2015 05:09 Imwe muri izo modoka yatanzwe ni iyo mu bwoko bwaToyotaz Hiace ifite nimero UAN 041F, ikaba yarafashwe tariki ya 5 Ukuboza, ubwo yambukaga umupaka wa Gatuna iza mu Rwanda. Iyo modoka yari irimo abagenzi bari bagiye iKigali mu masengesho.

 Indi modoka nayo yafashwe, ni ifite nimero UAM 716C y’ikamyo ndende itwara ibikoresho bitandukanye.Yo yafashwe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, ikaba yarafashwe ubwo yambukaga umupaka ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iza mu Rwanda. 

 Izi modoka zari zaribwe mu gihugu cy’u Buyapani,kuziha Uganda bikaba ari uko zari zifite ibyangombwa by’icyo gihugu.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  ACP Celestin Twahirwa niwe washyikirije imfunguzo z’izo modoka umuyobozi wungirije wa Polisi mu ntara ya Kigezi yo muri Uganda, Senior Superintendent Enock Ndyomugenyi, bikaba byarabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

 ACP Twahira yagize ati:“abapolisi nibo bafashe izi modoka bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Interpol buri ku mipaka, aho basanze zishakishwa nyuma yo kwibwa mu Buyapani.

 “u Rwanda ntiruzigera na rimwe ruba inzira y’ibikorwa by’ubujura ndetse n’ubucuruzi butubahirije amategeko.Mu bihe byashize twafashe izindi modoka zibwe mu bindi bihugu tuzishyikiriza abayobozi b’aho zibwe. 

Yongeyeho agira ati:

 “ twahise dufata izo modoka hanyuma tuzishyikiriza Uganda kuko zari zanditse muri icyo gihugu.Kuva uyu mwaka watangira,tumaze  gutanga imodoka zirenga enye tuziha  Uganda nyuma yo gufatirwa inaha  naho Kenya bo twabashyikirije eshatu.

Ubwo yashyikirizwaga izi modoka, Senior Superintendent Ndyomugenyi yashimye imikoranire myiza  n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byombi.

 Yabivuze muri aya magambo:“tugeze ku ntambwe nziza, aho nta munyacyaha wahungira ahandi,ikoranabuhanga dukoresha rirabyerekana,turashimira bagenzi bacu b’u Rwanda kubera ubu bufatanye,bukaba aribwo butuma akarere kacu kagira umutekano”.

 Kuva mu myaka ishize,u Rwanda rumaze gufata imodoka zigera kuri 20 zibwe mu bindi bihugu,inyinshi  muri zo zikaba zaribwe muri Kenya,nyuma zigasubizwa ba nyirazo ndetse n’abazibye bakaba barafashwe banasubizwa mu bihugu byabo byabashakishaga.

Umwaka ushize,Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka eshanu zacuruzwaga ku buryo butemewe mu Rwanda.Mu kwezi kwa Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda yahaye iya Kenya imodoka ebyiri zari ziziwe i Nairobi, abazibye bakaba barashakaga kujya kuzigurisha muri Kongo bazinyujije mu Rwanda.

 Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye na za polisi zo ku rwego rw’akarere no ku rwegompuzamahangandetse n’indi miryango,ibi bikaba aribyo  nkingi yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo n’ubujura bw’imodoka.Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd