Hirya no hino ku Isi,imitwe y’iterabwoba ikomeje kuvuka umusubirizo,muri Afurika imitwe 2,Al-Shabbaab na Boko Haram niyo ikomeje kuvugwa cyane nk’imitwe y’iterabwoba yayogoje uyu mugabane,mu gihe Al-Qaïda na Leta ya kisiramu bikomeje kwica benshi muri Amerika,Uburayi na Asia.

 

By Ubwanditsi | Views : 15603 | Kuya 02-16-2016 19:31




Al-Shabbaab :

Ni umutwe w’iterabwoba w’abasiramu bo muri Somalie washinzwe mu mwaka w’I 2006 mu gihe cy’ibitero byo muri Ethiopia.

Abayoboke ba Al-Shabbaab babita aba  shebab.

Uyu mutwe ugizwe n’amoko y’abasiramu ufite intego yo gushyiraho amategeko yabo ya shariya mu karere.

Umuryango w’abibumbye washyize Al-Shabbaab ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba yemewe,ukavuga ko ikura imbaraga kukicaro gikuru cya Al – Qaida yo muri Pakistan,ishinjwa gutoza abarwanyi yohereza muri Somalie.

Al-Shabbaab ni umwe mu mitwe 2 y’intagondwa z’abasiramu bo muri Somalie kimwe na Hezb al – Islamiya ya cheikh Hassan Dahir Aweys.

Al-Shabbaab yashinzwe na Aden Hashi Farah “Ayro”waje kwicwa mu mwaka wa 2008 n’igitero cy’indege yagabweho na Amerika.

BokoHaram :

Boko Haram ni umutwe w’iterabwoba ufite ingengabitekerezo y’Abadjihadiste ufite inkomoko mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria,ukaba ufite intego yo gushyiraho itegeko rya shariya.

Boko Haram yashinzwe mu mwaka wa 2002 na Mohamed Yusuf ahitwa Maidugur,yagerageje gukorana n’AbaTaribani bo muri Afuganisitani, Al-Qaïdan detse na LetayaKisiramu.

Kuya 07 Werurwe 2015, Boko Haram yagerageje kwishyira hamwe na Leta ya Kisiramu,ifata izina rya Leta ya kisiramu muri Afurika y’iburengerazuba (État islamique en Afrique de l'Ouest).

Boko Haram ishinjwa ubwicanyi yagiye ikorera abantu bafite imyemerere itandukanye muri Nigeria no muri Cameruni. ikaba ishinjwa ibyaha by’intambara no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kashyize Boko Haram kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba kuya 22 Gicurasi 2014.


Al-Qaïda :

Al-Qaïda ni umutwe w’iterabwoba w’abasiramu washinzwe mu mwaka w’i1987 na Cheikh Abdullah Yusuf Azzam hamwe n’umunyeshuri we Oussama Ben Laden.

Al-Qaïda ifite imizi ikura mu bitekerezo by’abagabo b’intagondwa nka Abou Qatada,AbouMoussab Al – Souri cyangwa Abou Mohammed Al Magdissi.

Al-Qaïda ifata ibihugu byishyize hamwe byo mu burengerazuba bikuriwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ko byivanga mu nyungu z’ibindi bihugu ku bw’inyungu zabo bwite,akaba ariyo mpamvu y’umutwe w’iterabwoba kugirango bikure muri ako karengane.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’abibumbye bashyize Al-Qaïda mu mitwe y’iterabwoba.

Usibye Leta zunze ubumwe za Amerika,n’ibihugu nka Canada,UnionEuropeenne,Royaume-Uni,Australie,Russie,Inde ,Turukiya n’Ubufaransa,nabyo byashyize Al-Qaïda ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Umuryango w’abibumbye wasohoye urutonde rw’abakuriye uyu mutwe wa Al-Qaïda bashakishwa.

Bimwe mu bitero bikomeye uyu mutwe wagabye harimo nk’igitero cyo muri Amerika cyo kuya11 Nzeri 2001,igitero cyo kuya 16 Gicurasi 2003 Casablanca,igitero cyo kuya 11 Werurwe 2004 I Madrid n’igitero cyo kuya 07 Nyakanga 2005 I Londres.

Islamic state :

État islamique(Letayakisiramu) ni umutwe w’iterabwoba w’intagondwa z’abasiramu,ufite ingengabitekerezo y’aba djihadiste watangaje kuya 29 kamena 2014 gushyiraho amategeko yabo kubutaka wari ufite.

Leta ya kisiramu ifite inkomoko kuntambara yo muri Irak no muri syrie.

Leta ya kisiramu yagiyeho mu mwaka wa 2006 ubwo Al-Qaïda muri Irak yihuzaga n’indi mitwe 5 y’amashyirahamwe y’aba djihadiste.

Kuya 13 ukwakira 2006,nibwo Leta ya kisiramu muri Irak yemejwe(EII)

Muri 2012,Leta ya kisiramu yashinze imizi muri Syrie yemezwa tarikiya 09 mata 2013(EIIL).

Leta ya kisiramu yemejwe nk’umutwe w’iterabwoba n’ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika,umuryango w’abibumbye,bimwe mu bihugu by’abarabu,umuryango w’ubumwe bw’uburayi,bigashinja uyu mutwe ibyaha by ‘ubwicanyi bwo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu,ivanguramoko n’itsembabwoko(jenoside).





Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd