Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2016, nibwo habonetse imirambo y’abafurere babiri bari baburiwe irengero nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Muhazi ubwo bari bagiye kwivuza kuri Poste de Sante ya Karambo mu Karere ka Gicumbi baturutse mu Kagari ka Kibara ,Umurenge wa Gikomero, mu Karere ka Gasabo ku ya 13 Ugushyingo 2016 .

 

By Ubwanditsi | Views : 5733 | Kuya 11-16-2016 16:45



Iyi mirambo yabonetse kuri uyu wa gatatu ni iya Furere Nsengimana Abraham na Furere Hafashimana Diogene.

Iyi mirambo y’aba Bafurere yabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi ku ruhande rwa Gicumbi mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Kivumu ,Umurenge wa Bukure.

Abarobyi nibo babonye iyi mirambo aho bahise bitabaza inzego z’umutekano.

Jean Marie Vianney Ntabahwanyimana ,Umuganga kuri Post de Sante aho aba Bafurere bari baje kwivuriza akaba yatangarije Ikinyamakuru Umuryango.rw ko inzego z’umutekano zirimo Polisi na Marine zahise zihagera iyi mirambo ikajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd