Imirambo y’Abasirikali barasiwe na mugenzi wabo bari bari kumwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika yagejwwje mu Rwanda kuri uyu wa 13/8/2015. Ikaba yageze I ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

By Ubwanditsi | Views : 14070 | Kuya 08-14-2015 06:38



Aba basirikali b’u Rwanda barashwe na mugenzi wabo taliki 8/8/2015 mu kigo gikuru cyirimo Ingabo z’U Rwanda (RWABATT 2) zagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafurika (MINUSCA) mu gitongo ubwo bari bagiye kunywa icyayi.

Akaba yararashe bane bahita bapfa ako kanya ariko nawe bagenzi be baramurasa arapfa ngo adakomeza kurasa abandi. Nyuma undi umwe yaguye mu bitaro bya UN bya Nakasero Hospital biri muri Uganda azize ibikomere yatewe n’amasasu.


Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya kanombe aho imirambo yari imaze kugezwa, Umuvuguzi w’Igisirikali cy’u Rwanda akaba yatangaje ko ubuyobozi bwa RDF ndetse n’imiryango y’abaguye muri iki gitero baje kubaha icyubahiro gikwiye.

Yagize ati:” uyu munsi ubuyobozi bwa RDF n’abagize imiryango y’abaguye muri iki gitero bakiriye mu cyubahiro imibiri y’abasirikali bane bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bapfuye barashwe kuya 8/8/2015 n’undi umwe waguye nyuma mu bitaro bya Nakasero muri Uganda aho yari yagiye kuvurizwa hamwe na bagenzi be batanu batanu”.

Mu kwakira iyi mirambo ku kibuga cy’Indege no kuyiha icyubahiro cyiyikwiye, Umuvugizi w’igisirikali cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko RDF yihanganishije imiryango y’abaguye muri iki gitero, RDF ndetse n’abanyarwanda muri rusange . Ubwicanyi yavuze ko bwakozwe mu buryo bw’iterabwoba.

Aba basirikali baguye I Bangui uko ari batanu bakazashyingurwa mu irimbi rya gisirkali I Kanombe ku wa gatandatu taliki 15/8/2015. Amakuru Umuryango wabashije kumenya ni uko n’umurambo w’umusirikali warashe bagenzi nawo wagejejwe mu Rwanda uyu munsi hamwe n’abo yarashe ariko MINADEF ntaho yigeze iwuvuga. Aya makuru avuga ko umurambo we ushobora kuzahabwa umuryango we ukajya kumwishyingurira mu irimbi risanzwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd