Imikino y’igikombe cy’amahoro mu Rwanda irakomereza muri 1/4 kirangiza, mu gihe k’umugabane w’uburayi hakomeza imikino ihuza amakipe y’ibihugu byo kuri uyu mugabane(EURO 2016).

 

By Muhire Norbert | Views : 9597 | Kuya 06-24-2016 11:53



Rwanda :

Muri iyi mikino ya 1/4, imikino 2 muri yo, harimo uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC n’uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gicumbi FC, yombi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2016, izabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kiyovu Sports na APR FC umukino wazo uzatangira i saa 15H30, hakurikireho umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gicumbi FC, i saa 18H00, yombi kuri iyi sitade y’i Nyamirambo.

Indi mikino 2 nayo izaba kuri uyu wa gatandatu, AS Kigali izakina n’Amagaju i Muhanga, naho ikipe ya Espoir ihure na AS Muhanga i Huye.

Iyi mikino nayo uko ari 2 izabera mu ntara y’amajyepfo, izatangira i saa 15H30.

EURO 2016 :

Imikino y’igikombe cy’iburayi 2016 (EURO 2016), irakomeza muri iyi mpera y’icyumweru

Imikino itegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2016

15:00 : Switzerland izahura Poland ku kibuga cya “Stade Geoffroy Guichard”,uyu mukino uzasifurwa n’umwongereza Mark Clattenburg.

18:00 : Wales ihure na N.Ireland ku kibuga cya “Parc des Princes”uyu mukino nawo uzasifurwa n’umwongereza Martin Atkinson.

21:00 : Croatia ihure na Portugal ku kibuga cya “Stade Bollaert-Delelis” uyu mukino usifurwe n’umunya Espagne Carlos Velasco.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd