Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Taifa Stars ya Tanzaniya igitego 1-1, mu mukino wa Chan, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, i Mwanza muri Tanzaniya kuri CCM Kirumba Stadium.

 

By Habumugisha Theonetse | Views : 5103 | Kuya 07-16-2017 23:00



Nubwo ikipe y’Amavubi yakiniraga muri Tanzaniya, ntibyayibujije kwinjira mu mukino mbere ya Taifa Stars ya Tanzaniya yari iri mu rugo ndetse ku munota wa 18 Nshuti Dominique Savio atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Manishimwe Emmanuel.

Igitego cyo kwishyura cya Tanzaniya cyabonetse ku munota wa 35 gitsinzwe na Himid Mao kuri Penaliti yaturutse ku ikosa ry’umusifuzi wo ku ruhande wemeje ko myugariro Mambo yakoze umupira n’ukuboko nyamara ataribyo.

Ni Penaliti umusifuzi wo hagati atari yabonye, ndetse amashusho ubwo yasubizwaga inyuma inshuro nyinshi, byagaragaye ko itariyo.

Mu gice cya kabiri amavubi yagerageje uburyo yakongeramo ibitego ariko birangira bikiri 1-1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinirwa i Kigali tariki 22 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Izakomeza hagati y’u Rwanda na Tanzaniya , izahura n’izava hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo mu cyiciro cyanyuma cyo gushaka itike . Ni icyiciro giteganyijwe mu kwezi gutaha.

CHAN 2018 izabera muri Kenya muri Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 2 muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rukaviramo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na Congo.

11 yabanje mu kibuga Kumpande zombi Tanzania : Hamid Mao, Aishi Manula, Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva na Shiza Kichuya, AMAVUBI : Bakame, Aimable, Manzi, Mambo, Rado, Imanishimwe, Yannick, Djihad, Savio Mubumbyi na Mico Justin.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd