Nta gushidikanya ko abantu benshi badasobanukiwe kugendera mu bushake bw’Imana icyo ari cyo. Hari byinshi muri iyi si bisaba guhitamo, kandi amahitamo afite ingaruka nziza cyangwa mbi. Bityo dukora uko dushoboye kugira ngo tumenye inzira y’ubushake bw’Imana abe ari yo tunyuramo.

 

By Fred Kiiza | Views : 17388 | Kuya 02-16-2016 18:58



Dushaka kumenya tudashidikanya ko inzira duhisemo ari iy’amahirwe,uretse ko abasomyi ba Bibiliya benshi badasobanukiwe icyo Imana yita amahirwe. Dushaka ko Imana ituyobora buri munsi kandi kuri buri kintu cyose yaba igitoya cyangwa ikinini, tukumva ijwi ryayo mu nzozi, ubuhanuzi, ikimenyetso, n’ibindi nk’ibyo,mbese wumva icyaruta ari uko Imana yakohereza Malayika wayo ukamubona akakubwira ati “Genza utya…rongora runaka … ejo uzajye i runaka ahandi hose uhareke” n’ibindi bisa bityo.

Ariko ujya wibaza impamvu Imana idakurikiza ibyo twifuza byose cyangwa ngo itere kashe ku mishinga yacu yose? Ujya wibaza impamvu umuntu ashobora kwibwira ko Imana yavuganiye na we mu nzozi cyangwa mu buhanuzi cyangwa yahawe ikimenyetso, bidatinze akayoberwa uko bigenze agatangira kwibaza ati “Ariko se Mana, si wowe wavuganye nanjye, nonese bigenze bite?” Iyo bitagenze uko bibwiraga bamwe batangira gushinja Imana ko yababeshye, bakirengagiza ko ahubwo aribo bibeshya. Uru rujijo ruterwa n’impamvu zitari zimwe,enye z’ingenzi harimo : (1) kudasoma Bibiliya yose no kuyisoma nabi bigatuma bagwa mu rujijo mu cyimbo cyo kuruvamo; icyo gitera (2) kutamenya kamere y’Imana n’amatwara yayo; (3) gushakira ubushake bw’Imana mu buryo bunyuranye n’amatwara yayo; (4) ubwenge bucye muri rusange, no kubura ubwenge bw’Imana by’umwihariko.

Abantu benshi bashakira ubushake bw’Imana mu nzira zitari zo, mu nzira zinyuranye n’ubushake bw’Imana. Nyamara uko umuntu yumva ubushake bw’Imana bifitanye isano n’ukuntu afata ibyemezo bikomeye mu buzima no guhitamo kwe. Urugero, hariho abantu batinya kwihitiramo uwo bazashakana bagategereza ko Imana ibatungira urutoki mu buryo bw’inzozi, mu buhanuzi cyangwa bagasaba ikimenyetso nk’icyo Gidiyoni yasabye Imana mu gitabo cy’Abacamanza. Ku rundi ruhande hariho abibwira ko ubushake bw’Imana busharira buri gihe bukazana umubabaro kugeza igihe uzavira muri ubu buzima. Hariho abandi bigomeka ntibite ku cyo Imana itekereza bakikomereza inzira yabo. Hari icyo umuntu yasoma mu myumvire n’imyitwarire y’aba bose. Imyitwarire ya bamwe isa n’ivuga ijwi riranguruye ko ubwenge Imana yahaye abantu ari umutako, Atari ngombwa kubukoresha mu by’Imana; babukoresha muri bimwe, bakabushyira iruhande mu bindi. Abandi bafite imyitwarire isa n’ivuga ko icyo Imana ishaka ari ukubabaza umuntu muri iyi isi ikabona kumujyana mu ijuru. Abandi bafite imyumvire n’imyitwarire isa n’ivuga ko nta Mana iriho,iyo wibuze urapfa.

Reka mvuge neruye ko hariho igihe Imana ivugira mu nzozi, ubundi ikavugira no mu buhanuzi, ndetse ubundi igakoresha ibintu bitandukanye itwereka inzira tugomba kunyuramo. Icyo mpakana nivuye inyuma ni iki: si bwo buryo busanzwe Imana ikoresha iyobora umuntu mu bushake bwayo. Uburyo yashyizeho ni bwo nshaka gusobanura nsubiza ibibazo bikurikira: Ubushake bw’Imana ni iki? Bibiliya ivuga ko ari gute twamenya ubushake bw’Imana? Mbese umuntu ntiyafata icyemezo kiri mu bushake bw’Imana atagombye gutegereza kwerekwa,guhanurirwa cyangwa ngo asabe ikimenyetso? Mbese hariho icyitwa ubushake bw’Imana bwuzuye n’ubutuzuye?

“Ubushake bw’Imana” ni iki?

Bibiliya isobanura ubushake bw’Imana mu uburyo butatu. Uburyo bwa mbere, Bibiliya ivuga ko hariho ubushake bw’Imana ntakumirwa. Uyu mugambi ni wo watumye Imana irema isi n’ijuru kandi ntacyo umuntu uwo ari wese yakora ngo ahindure imigambi y’Imana muri uru rwego. Ibikorwa bibi by’abantu cyangwa abamalayika ntibibasha gukoma imigambi y’Imana mu nkokora.

Uburyo bwa kabiri, Bibiliya ivuga ko hari ubushake Imana yahishuriye abantu. Urugero mu Baroma 2:18 Pawulo avuga ko ibyanditswe bibashisha uwabyigishijwe neza kumenya ibyo Imana ishaka.

“ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka”. Mbese ibi bivuze iki? Aho kurara udasinziriye wibaza icyo Imana yaba igushakaho ujye urara usoma Bibiliya. Mu mwanya wo kwirirwa uhagaritse umutima kuko ikimenyetso wasabye Imana itarakiguha, ujye umara umwanya munini wiga ibyanditswe. Kumenya Bibiliya neza bituma urobanura ibishimwa n’Imana utarinze kumva ubuhanuzi cyangwa gusaba Imana ibimenyetso. Ibi si ukuvuga ko kwerekwa cyangwa kumva ubuhanuzi nta mwanya bifite,nabyo bifite umwanya wabyo,ahubwo ibyo Imana ishaka yabyandikishije muri Bibiliya. Ikibazo nuko abizera Bibiliya bose atari ko bayisobanukirwa. Icyatumye Imana yandikisha Bibiliya ni ukugira ngo abana bayo bayumve nk’ijwi ryayo igihe cyose ,hanyuma bayimenye, bamenye ubushake bwayo bayumvire. Ariko biratangaje kubona abantu benshi batabura kumara iminsi myinshi basaba Imana kubavugisha aho gusoma Bibiliya.

Wakwibaza uti “Mbese umwana w’umuntu yasobanukirwa Bibiliya atari Umwuka Wera uyimusobanuriye? Kugira ngo usobanukirwe Bibiliya Umwuka w’Imana agomba kumurikira ubwenge bwawe. Ikibazo abantu benshi bagira ni ukutamenya uburyo Umwuka w’Imana akoresha asobanurira umuntu Bibiliya. Bamwe bibwira ko umuntu yakwisomera imirongo mike ya Bibiliya hanyuma Umwuka akaza akababwira ibindi byose kuko basenze cyane. Abandi bibwira gusoma Bibiliya gusa bihagije kugira ngo bayumve bataravuka ubwa kabiri. Iyi myumvire yombi irapfuye.

Ahanini, ubujiji n’ubunebwe ni byo bituma abantu benshi bashakira ubushake bw’Imana hanze ya Bibiliya. Kandi bene bano bashakisha uburyo bwose baherereza imbuto z’ubunebwe bwabo ku Mwuka Wera. Bityo kudasobanukirwa bikabyara kwishuka mu by’Imana. Umuti ni uwuhe? Shakisha kumenya Bibiliya kuruta uko ushakisha amafaranga. Mu gitabo cy’Imigani, umunyabwenge Salomo yagiriye abantu inama yo gushaka ubwenge kuruta uko bashaka izahabu, n’ubuhanga kuruta ushaka ifeza. Icyo gihe, izahabu n’ifeza byabonwaga nk’uko ubu tubona amafaranga. Ni kuki umuntu yibwira ko atabona amafaranga atayakoreye, ariko akumva ko yabona ubwenge nta muhati abigizemo kandi ubwenge buhenze kuruta amafaranga? Ni uko ubwenge ari impano y’Imana naho amafaranga tukaba tugomba kwirwariza twakwibura tugapfa? Oya! Ahubwo impamvu ni iyi: ubutamenya no gukunda iby’isi. Abantu benshi nta mwanya bakigira wo gusoma Bibiliya, n’iyo bayisomye bayisoma nabi ku buryo batayumva.

Uburyo bwa gatatu Bibiliya ivuga ubushake bw’Imana, ni gahunda Imana ifitiye buri muntu ku giti cye,ubushake bw’Imana kuri wowe nanjye. Gushaka uko watahura ubushake bw’Imana kuri uru rwego ni cyo gitera abantu benshi impagarara zikomeye. Urugero, ni nde Imana ishaka ko ambera umugore/umugabo? Ikibazo nyamukuru ni uko Bibiliya ivuga muri rusange, bityo ukumva ko nawe Imana igufitiye ijambo by’umwihariko. Wakwibaza uti : ni buryo ki namenya inzira Imana yamparuriye nge ku giti cyanjye kugira ngo nyigenderemo? Iki bibazo gifitanye isano rikomeye no gufata ibyemezo mu buzima cyangwa amahitamo ya buri munsi, udashidikanya ko bihuje n’ibyo Imana igushakaho.

Abakolosayi 1:9, “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira …twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka.” (Gereranya n’Abakolosayi 4:12; Abaroma 12:2; Abefeso 5:17; 6:6; Imigani 3:5-6; 16:9; Zaburi 32:8) Dushingiye kuri aya magambo y’Intumwa y’Imana Pawulo twavuga ko kumenya ubushake bw’Imana biva ku bwenge bw’Imana n’ubumenyi bw’uburyo butari bumwe.

Iyo uri wa muntu utinya gukosa, gufata ibyemezo cyangwa gukora amahitamo akomeye biragoye. abizera ko Imana ivuga ni ho bayititiriza ngo igire icyo ibabwira,bagasaba ibimenyetso, bagashaka ubuhanuzi n’inzozi n’ibindi. Gukoresha ubu buryo ni ukutizera no kutamenya ijambo ry’Imana. Abantu benshi bikuraho inshingano yo gufata icyemezo bakoresheje ubwenge kugira ngo nibitagenda uko babyifuza bikureho umugayo. Imana yaturemanye umudendezo (Itangiriro 2:16-17) ariko kubwo kutumvira Imana kwa Adamu na Eva icyaha cyatumye umudendezo wacu ubatwa n’ikibi.

Iyo umuntu akiri mu byaha ntibishoboka ko yahitamo igishimishije Imana. Nyamara iyo umuntu avutse ubwa kabiri, byose biba bishya. Abaroma 12:2 “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka…” Abisirayeli bizeraga ko umutima ari cyo cyicaro cy’ubwenge (wowe wibwiraga ko icyicaro cy’ubwenge ari mu mutwe?) Iyo uvutse ubwa kabiri ugomba kuzuzwa ubwenge bushya. Ubwo bwenge ni ijambo ry’Imana. Bityo rero ushobora guhitamo neza kuko uzi Imana. Si mvuga we kujya ubanza gusenga, cyangwa ngo ugishe inama. Ahubwo (1) Imana yahaye umuntu umudendezo n’inshingano yo guhitamo; (2) Imana yahaye amahitamo yacu imbibi,izo mbibi ni ijambo ry’Imana. Kubw’izi mpamvu zombi,Imana ikuyobora mu buryo butagukuraho inshingano yo gukoresha ubwenge yaguhaye. “Uwiteka Imana itegeka umuntu iti, ‘Ku giti cyose cyo muri iyi ngombyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha ikiza n’ikibi ntuzakiryeho…’ ”

Ingingo 4 wagenderaho ufata ibyemezo ukiringira neza ko uhagaze mu bushake bw’Imana:

Icya mbere, icyo Imana yategetse muri Bibiliya cyumvire,ibi biragusaba kumenya Bibiliya.

Icya kabiri, niba wisanze mu bihe Imana itavugwaho na mba muri Bibiliya, menya ko Imana yaguhaye umudendezo (n’inshingano) wo guhitamo no gufata icyemezo.

Icya gatatu, icyo Imana itavuzeho muri Bibiliya itanga ubwenge bwo gushishoza, guhitamo no gufata ibyemezo.

Icya kane, iyo twahisemo inzira itanyuranye n’icyo Imana idutegeka muri Bibiliya, kandi twakoresheje ubwenge bwose dufite n’ubw’abajyanama b’abanyabwenge, twiringire yuko ibindi byose Imana ibitunganya bigafatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Simvuze ko guhitamo neza bitakuzanira ibikubabaje,ahubwo icyo mvuga ni uko utagomba kwirakarira iyo wakoze ibisabwa byose kabone nubwo ibintu bitaguhira nkuko wibwiraga.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd