Mu mirimo yo kuvugurura ikigo cya gisirikare cya Bigogwe giherereye mu Karere ka Nyabihu, cyahoze ari Camp Para –Commando Bigogwe , hatahuwe imibiri y’abantu 72, byemezwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 119616 | Kuya 04-08-2016 07:25



Ubuyobozi bw’akarere kimwe n’abaturage batuye muri aka gace bemeza ko iyi mibiri  uko ari 72  ari iy’abazize Jenoside yakorewe abatutsi  kuko muri iki kigo hiciwe abantu benshi bishoboka ko haba hakiri n’abandi bataraboneka  amazina yabo n’aho  bajugunwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste  aremeza ko   iyi mibiri yabonetse koko  kandi mu cyobo  kiri mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe  , ubwo hasanwaga iki kigo cya gisirikare  kuri ubu , iyi mibiri ikaba iri mu rwibutso rwa Mukamira mu gihe iri gusukurwa ngo izashyingurwe mu cyubahiro kuwa 13 Mata 2016.

Uyu muyobozi  w’akarere ka Nyabihu yagize ati Iyi mibiri  uko ari 72 , yabonetse ubwo bari mu mirimo yo gusana iki kigo cya Bigogwe, ubwo twari mu itorero ry’abayobozi bashya b’inzego z’ibanze na njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali i Gabiro nibwo yabonetse , ubu iri gusukurwa , tukaba dutegereje kuzayishyingura mu cyubahiro kuwa 13 Mata 2016 mu  rwibutso rwa Hesha mu murenge wa Mukamira.

Bwana Uwanzwenuwe Théoneste yakomeje  atangariza ikinyamakuru umurashi ko yagiranye inama n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ,  aho  yatangaje ko  iyi mibiri ikimara kuboneka yakoranye inama n’abatuye muri aka gace ka Bigogwe no mu nkengero zaho  ndetse n’abarokotse Jenoside bakaba bemeza ko aha hiciwe abantu benshi ndetse bamwe bakaba batarabonerwa aho bajugunwe, aya niyo makuru twashingiyeho tuvuga ko iyi mibiri ari iy’abazize Jenoside yakorewe  abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

                                                               Agace ka Bigogwe

Bigogwe ni kamwe mu duce twari tugize icyahoze ari Komine Mutura  muri Perefegitura ya Gisenyi , ahageragerejwe ivanguramoko  n’ihezwa rya bamwe mu banyarwanda  bakimurirwa mu Bugesera  ngo bazicwe na Tsétsé , abandi bagatwikirwa  muri za 1959 , 1973  noneho nyuma yaho Jenoside  nibwo yatangiye ubwo kuva mu 1990 hatangiye gufatwa abo bita ibyitso bagafungwa , abandi bakicwa ariko Jenoside nyirizina  ikaza gushyirwa mu bikorwa muri Mata  1994 ahishwe abanyarwanda  basaga Miliyoni bishwe n’abandi banyarwanda..



Amazina
E-mail
Igitekerezo