Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka uko hagiye gutangira abanyeshuri bashya muri kaminuza cyane cyane iza leta,bahabwa amazina y’utubyiniriro bitewe n’ibintu runaka biba biri kuvugwa cyane muri icyo gihe hirya no hino ku isi ariko cyane cyane ibiba bayaravuzwe cyane mu Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 31752 | Kuya 09-07-2015 04:59



Mu kiganiro Ikinyamakuru Umurashi cyagiranye n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko  bakaba barashimangiye ko  ijambo 4G ,Imbonerakure  byakunze gukoreshwa  ndetse biranavugwa cyane  haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu Rwanda  by'umwihariko.

Ijambo 4G rikomoka kuri Internet ya 4G LTE yashowemo imari na company yo muri Korea y’Epfo yitwa Olleh Rwanda Networks igurisha internet ku bigo bisanzwe bizicuruza mu Rwanda (MTN, Airtel, Tigo, BCS, Liquid Telecom, Artel, Axiom na ISPA) akaba aribyo abayishaka bayiguraho.

Kubera uburyo 4G itanga Service zihuse  ikaba yaraje gutangira kwitirirwa  abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza(Indaya)  ndetse no ku  bakobwa bagira ubuntu butiza urugi batazi kuvuga ijambo ‘’Oya’’.Iri jambo rikaba  rikunda gukoreshwa n’urubyiruko cyane  bashaka gusobanura  uko babonye umukobwa.

Imbonerakure  akaba ari  izina ry’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi  mu Burundi  CNDD-FDD, Imbonerakure zikaba zikomeje gushyirwa mu majwi mu gukora ibikorwa by’urugomo  mu Burundi  ndetse  uyu mutwe ukaba ukomeje kwamaganwa n’imiryango Mpuzamahanga itandukanye.

Dore amwe mu mazina yagiye ahabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza mu myaka ishize:

2006:Abatijiste(Tigistes)

Icyo gihe hari hagezweho igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro izwi nka T.I.G

2007:Ababurugiyeri(Burguiere)

Icyo gihe hari hamaze iminsi havugwa umucamanza w’umufaransa Jean Louis Burguiere washinjaga bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana mu 1994.

2008:Mano y’Inanga

Icyo gihe hari hagezweho sim cards za sosiyete ya MTN zatangizwa n’umubare 03 zamenyekanye cyane ku izina rya Manoyinanga kubera umuntu wazamamazaga yitwa iri zina.

2009:Abavangarayi

Iri zina ryaturutse ku mugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Morgan Tsvangirai wahanganaga cyane na perezida w’icyo gihugu Robert Mugabe.

2010:Ibicurane

Muri icyo gihe havugwaga cyane indwara y'icyorezo cy’ibicurane by’ingurube(Swine Flu)

2011:Nyakatsi n’ibigarasha

Muri icyo gihe nibwo mu gihugu hari hari gahunda yo guca inzu za Nyakatsi. Muri uyu mwaka kandi nibwo hamamaye ijambo “Ibigarasha”risanzwe rikoreshwa mu mukino w’amakarita nyuma y’uko ryakoreshejwe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

2012:Indangare

Biragoye kumenya aho iri zina ryavuye ariko bamwe bavuga ko abanyeshuri batangiye kaminuza muri uyu mwaka bari indangare(badashabutse)

2013:Abadehe n’inyatsi

Muri icyo gihe nibwo mu gihugu havugwaga cyane gahunda y’ibyiciro by’ubudehe bigamije gushyira mu byiciro abanyeshuli bazarihirwa na Leta.Naho inyatsi ni ijambo ryakunzwe gukoreshwa mu mikino bashaka kuvuga umwaku rikaba  ryarakunze gukoreshwa cyane cyane n'abanyamakuru ba Radio Flash mu kiganiro cy'imikino.

2014 :Inkongi n’Ibirarane

Muri iki gihe mu Rwanda hari ikibazo cy’inkongi hirya no hino mu gihugu.

Ese wowe urabona  ari irihe  zina waha abanyeshuri bazatangira  muri Kaminuza za Leta  2015 ?



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd