Guhera muri Werurwe 2015, impunzi z’abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda mbere gato y’uko amatora atangira mu Burundi zikanga umutekano muke ushobora kuba mu matora nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije ko azongera kwiyamamariza manda ya 3.Ukwakira impunzi z’abarundi ku Rwanda biri mu byatumye urwikekwe ku gihugu gituranyi cy’u Rwanda, biza gufata intera nyuma y’aho muri Gicurasi 2015 agatsiko k’abasirikare mu ngabo z’u Burundi kagerageje gutembagaza ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko umugambi ukaza gupfuba.

 

By Habineza Gabriel | Views : 41181 | Kuya 01-08-2016 08:00



Nyuma yaho igihugu cy’u Burundi cyeruye ku mugaragaro gishinja u Rwanda guha ubuhungiro no gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, ari naho umwuka mubi wakomeje gututumba unafata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.Gusa kimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi kikaba cyaratangaje ko abatera u Burundi badaturuka mu Rwanda ahubwo bava muri Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umubonano wa Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame wabereye i Huye tariki ya 13 Mata 2015, wari witezweho ko uzagira icyo ufasha ku mibanire w’ibihugu byombi, nyamara si ko byaje kugenda, dore ko kugeza magingo aya imibanire y’ibihugu byombi itifashe neza, ndetse n’abanyarwanda bake basigaye muri iki gihugu bakaba bakorerwa urugomo, bigenda bifata intera umunsi ku munsi.

Abanyarwanda  batandukanye birukanwe mu Burundi ndetse bamwe bagafungwa , Abanyarwanda bageze I Burundi kimwe n’Abarundi baturutse mu Rwanda bakekwaho kuva mu nkambi ngo  bagiye  bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano zikajya kubafungira ahantu hatazwi.

Iki kibazo kikaba  cyarahungabanyije  bikomeye imirimo y’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ku buryo byagabanyije kugera munsi ya ½ ikigero ibihugu byombi byahahiranagaho.

Ibintu bikaba byarafashe indi ntera  ubwo u Burundi  bwirukanaga  umukozi wa ambasade y’u Rwanda mu Burundi ku ya 7 Ukwakira,2015 .

Bikaba byarakunze kuvugwa ko Perezida Nkurunziza  akorana na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda aho abarwanyi b’uyu mutwe baje kumufasha kurwanira  manda ya 3 ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga u Burundi.

Ibintu bikaba  byararushijeho kuba bibi nyuma y’uko perezida w’u Rwanda  ku ya 06 Ugushyingo mu muhango wo gushimira abantu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda .yumvikanye anenga mugenzi we w’u Burundi amushinja kugira uruhare rutaziguye mu bibazo u Burundi burimo, ibintu bitashimishije na gato abategetsi b’u Burundi.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe(AU) ukaba warategetse ko mu Burundi hakoherezwa  ingabo z’amahanga  guhosha ubwicanyi  aho n’u Rwanda rwari mu bihuguu bigomba kohereza ingabo gusa iki cyemezo Leta y’u Burundi yacyamaganiye kure cyane.

Ku ya 22 Ukuboza,2015 Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Burundi bikwiye gukemurwa n’Abarundi ubwabo; ko nta w’undi muntu ushobora kuzabikemurira.

Yagize ati “ Igihe cyose Abarundi badakemuye ibibazo byabo, bakumva ko ibibazo bafite babiterwa n’abandi, bagategereza ibisubizo ko biva mu bandi bantu, niko ibintu bikomeza kumera nabi kugeza ubu.”

U Burundi buvuga ko mu gihe izo ngabo zaba zoherejwe nta burenganzira zaba zigiye kuvogera ubusugire bw’igihugu, zahita zitangira guhigwa bukware.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga n’umutakano warwo ndetse ko rudateza na busa kohereza ingabo mu Burundi.

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame

Aya magambo akaba yarababaje Leta y’u Burundi aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,Aimé Alain Nyamitwe akaba yaravuze ko izi ngabo z’amahanga zakagombye koherezwa mu Rwanda kuko ariho  hari indiri y’abateza umutekano muke mu Burundi.

Ku ya 30 Ukuboza,2015  Nkurunziza  mu kiganiro n’abanyamakuru mu magambo ye bwite yavuze mu rurimi rw’ikirundi yagize ati:" Nta kabi na kamwe kazova mu Burundi kaja kubangamira n’u Rwanda. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye vyinshi, amata… Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, ararivumereye nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”

Perezida w'u Burundi, Pierre Nkurunziza

Gusa nubwo Perezida Nkuruziza  yavuze ibi,kimwe mu binyamakuru gikorera mu Burundi ,Burundi24  cyatangaje kokuva mu kwezi gushize kwa 12 umwaka wa 2015 abarwanyi b’umutwe wa FDLR aribo bari kugenzura igisirikare n’igipolisi by’u Burundi hiyongereyeho umutwe w’Imbonerakure . Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza nawe akaba arinzwe n’aba barwanyi.

U Burundi bukaba bukomeje gushinja u Rwanda gucumbikira no guha imyitozo ya gisirikare ababurwanya, u Rwanda narwo rukaba rushinja u Burundi gukorana bya hafi n’umtwe w’iterabwoba wa FDLR.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd