Nkuko Letay’u Rwanda yafashe ingamba zo guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo rifasheabaturage n’igihugu muri rusange mu iterambere, ahenshi siko usanga bikurikizwaahubwa ugasanga risa nkaho ribaye inzitizi aho kuba igisubizo

 

By theoneste RURANGWA | Views : 11172 | Kuya 07-08-2015 13:14



Ikoranabuhangarikoreshejwe neza ryatanga umusaruro ushimishije ariko kenshi usanga rikoreshwanabi mu bidafite umumaro rikadindiza umurimo aho kuwuzamura

Ingero nizotugiye kugenda duheraho tubagaragariza uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mubidafite umumaro bikadindiza umurimo n’umusaruro wari witezwe ukahatubira ahokugira ngo ahubwo uhazamukire

Duhere kuritelefoni iyi igendanwa muziko yaruhuye benshi kujya ku murongo wa publiphone nokwirirwa ushwana n’umukozi wo muri kiyosiki akwishyuje menshi mu gihe yarangayentahindure muri teletax bityo ukishyura n’ay’uwagiye mbere Abantu benshitelefoni zabo usanga ari umurimbo batazi n’akamaro kayo k’ibanze ko ariuguhamagara no kwitaba koherezanya ubutumwa no gukoresha interinet ahobishoboka kuguriraho umuriro, Kwishyura amazi, kohererezanya amafaranga cyangwakwishyurana kugura amaunite yo guhamagaza ndetse no kuba wagura ifatabuguzi ryaDSTV na Star times.

Ibyo byosetuvuze hejuru nta telefoni n’imwe itabigira ariko ugasanga abantubaracyategereza ko babahamagara kandi nabo bashobora guhamagara bagatangaubutumwa bafite bityo bikabavuna amaguru. Nyamara ahubwo usanga abantu birirwabitana bamwana ngo bamwe banze abandi kand ubwo akabivuga abipye agahamarwa.Abandi terefoni zabo zabaye nk’utubati zibamo amazina ibihumbi n’ibihumbibatajya bahamagara cyangwa batazigera banahamagara hamwe n’amafoto asanzwen’andi y’urukozasoni maze bakishimira ko bafite telefoni y’igiciro kandi irutwan’umutiba w’iibishyimbo.

Abantu benshiusanga barara mu kizima ngo umuriro urabashiranye kandi ngo umwana ucuruzaumuriro yakinze mu gihe nabo bazigama amafaranga muri telefoni yabobakawigurira uko ushije ah gutunga telefoni nka radio, itoroshi cyangwacalculator gusa.

Abandi baziko telefoni ari iya whatsapp twiter na facebook akaba ari byo biberahomwahurira mu nzira akakugonga cyangwa akagukandagira ntanavuge ngo komeracyangwa mbababrira nari narangaye. Ubwo ni nako hari abara baganira muri izombuga bakibagirwa ko bazinduka bajya ku kazi bityo ugasanga bakica kuberaamavunane no kudasinzira neza bityo buri muntu akaba akwiye kumenya umurimow’ikoranabuhanga ko ari ukumufasha kongera umusarura no kugera kuri byinshi mugihe gito kandi bitamuvunnye, ntibibe ahubwo byaza kumubera umutwaro. None senkubwo patron wawe aje agasanga uhunyeza cyangwa utura ibishyito (Usinzirawicaye) akakwirukana imbehe ikubama si wowe waba wakoresheje ikoranabuhanganabi!

Ikoranabuhangasi telefoni gusa cyangwa ibindi bya elekitoroniki ahubwo n’uburyo umuntu yongereraubushobozi icyari gisanzwe dufate urugero ku buhinzi niba twarahingangadukoresheje isuka gukoresha ikimasa ni ikoranabuhanga guhingisha imashini niikoranabuhanga gutera imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire byose niikoranabuhanga kuko bigamije kongera umusaruro ahubwo twakwibaza ngoturabyitabira?

Bhirakwiyerero ko duhaguruka nkuko leta yacu ibidusaba tugakura amaboko mu mufukatugakora ariko twitabira ikoranabuhanga ubundi leta tuzayivebe niba hari ahoabandi bageze twe tukaba twarananiwe kuhagera kubera twasigaye inyuma muikoranabuhanga ry’urwego uru n’uru.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd