Mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’uburwayibw’amaso cyane cyane ku bakuze,Ikigonderabuzima cya Muyumbu giherereye mumurenge wa Muyumbu,mu karere ka Rwamagana cyatangije gahunda y’ubuvuzibw’ibanze bw’amaso.

 

By Muhire Norbert | Views : 16590 | Kuya 07-07-2015 10:27



kuva mu mwaka wa 2012,nibwoiki kigonderabuzima cya Muyumbu gitewe inkunga na minisiteri y’ubuzimakubufatanye n’umushinga Vision for a nation cyatangije gahunda y’ubuvuzibw’ibanze bw’amaso, aho kugera ubu basuzuma kandi bagatanga imiti ku bafiteuburwayi bw’amaso, byaba ngombwa bagatanga amarinete kubo biri ngombwa ,cyangwase ufite uburwayi busabwa kubagwa akoherezwa mu bitaro bikuru bya Rwamaganacyangwa bya Kanombe.

ibi byose bikaba bikorwaukoresheje ubwisungane mu kwivuza aho wishyura amafaranga 1000 gusa ugahabwaamarinete.

Mukagatare Cécile naNkundabakuru Simon,abaturage mu murenge wa Muyumbu,mu karere kaRwamagana,bafashijwe n’ikigo nderabuzima cya muyumbu mu buvuzi bw’ibanzebw’amaso,bituma babasha gukomeza ubuzima busanzwe kuko mbere batabashaga kubonaneza no kwikorera imirimo imwe n’imwe.

Mu kiganiro ikinyamakuru Umurashicyagiranye na Rukundo Lhin Pierre umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cyaMuyumbu yavuze ko kimwe mu bibazo bafite ari umubare mucye w’amahugurwa ahabwaabakozi,bityo bakaba basaba inzego za Leta ko bakongererwa amahugurwan’ubushobozi kugirango barusheho kurandura burundu ikibazo cy’uburwayibw’amaso.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd