Mu rwego rwo gukomeza kwibuka umuhanzi w’injyana ya Reggae Lucky Dube witabye Imana, abahanzi b’aba Rasita b’ibihangange mu Rwanda bateguye igitaramo kidasanzwe kizabera muri Hotel Palast mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

 

By Muhire Norbert | Views : 10878 | Kuya 10-19-2016 15:05



Lucky Philip Dube wamenyekanye cyane ku izina rya Lucky Dube, yabaye umuririmbyi w'umunyafurika y'Epfo w'injyana ya reggae wakunzwe cyane akanamamara ku isi bitewe n'indirimbo ze zabaga zifite ubutumwa bwiganjemo kwamagana ivanguraruhu n'ivanguramoko.

Lucky Dube, yavutse Tariki 03 kanama 1964 ahitwa Ermelo mu ntara ya Mpumalanga mu gihugu cya Afurika y'Epfo, yitaba Imana kuya 18 ukwakira 2007 ahitwa Rosettenville, ashyingurwa hafi yaNewcastle, mu ntara ya Kwazulu Natal.

Mu rwego rwo gukomeza kumwibuka, abahanzi b’aba Rasita b’ibihangange mu Rwanda bateguye igitaramo kidasanzwe kizabera muri Hotel Palast mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016, kuva isa kumi n'imwe z'umugoroba(17h00) kugeza igicuku kinishye muri Hotel Palast mu mujyi wa Nyamata ahazaba hari ibyo kurya n'ibyo kunywa, mukazataramirwa mu buryo bwa live kuri Pisine ya Hotel.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y'u Rwanda 1000 gusa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd